RIB yataye muri yombi Bishop Rugamba Albert, Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-13 15:33:54 Amakuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church, Bishop Rugamba Albert, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.

Ni amakuru yahamijwe n'Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Thierry Murangira, aho yatangarije KigaliToday dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari ukuri.

Dr. Thierry Murangira, yirinze gutangaza amakuru yose amwerekeyeho, aho yaba afungiye cyagwa ingano y’amafaranga ari kuri iyo sheki yatanzwe na Bishop Rugamba Albert umushumba mukuru wa Bethesda Holy Church ndetse n’igihe RIB yamutaye muri yombi kuko hagikorwa iperereza.

Ati “Nibyo koko arafunze, akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye nta byinshi natangaza, bitabangamira iperereza”.

Itegeko Itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 Rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa riteganya ko ahamijwe n’urukiko gutanga sheki itazigamiye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

Related Post