Urupfu rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak rwashenguye abatari bake

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-20 11:20:52 Amakuru

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, Nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye, hatangiye kumvikana inkuru y'incamugongo, y'urupfu rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, Misfer bin Faisal Mubarak  Al-Ajab Al-Shahwani, witabye Imana gusa nitahamenyekana icyo yazize.

Ni amakuru kandi yahamijwe na Minisitiri w’Intebe akaba n’uw’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani, aho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yanditse ati "Twihanganishije twebwe ubwacu ndetse n’imiryango ya nyakwigendera Misfer bin Faisal Al Shahwani, wari Ambasaderi wa Leta ya Qatar mu Rwanda, witabye Imana uyu munsi."

Akomeza ati"Turasaba Imana Isumbabyose kumwakira no kumubabarira ndetse no gukomeza umuryango we n’abamukundaga bose ibaha kwihangana n’ihumure."

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier, na we yihanganishije Abanya-Qatar, ati "Mu izina rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, nihanganishije leta ya Qatar ndetse n’umuryango wa nyakwigendera, umu-diplomate akaba na mugenzi wanjye, nyakubahwa Misfer bin Faisal Al Shahwani, Ambasaderi wa Qatar i Kigali, aruhukire mu mahoro."

Ambasaderi Al-Shahwani, yatangiye inshingano ze i Kigali mu Ukwakira 2021, ahagera ndetse mu gihe iki gihugu cyatashye inyubako nshya ya ambasade iherereye ku Kimihurura nkuko Igihe kibitangaza.

Related Post