Banki Nkuru y’Uburundi (BRB), yatangaje ko mu mwaka wa 2024 yibwe amafaranga arenga ibihumbi 814.000 by’amayero (angana na €814.957), nyuma y’uko aba-hackers (abajura bakoresha ikoranabuhanga) binjiye mu buryo butemewe muri sisitemu za mudasobwa z’iyo banki.
BRB yabwiye BBC ko ayo mafaranga yibwe hakoreshejwe igitero cy’ikoranabuhanga (cyberattaque), maze nyuma akoherezwa kuri konti iri muri banki yo muri Pologne.
Amafaranga yibwe angana n’ama euro ibihumbi 814.957, akaba afite agaciro ka hafi miliyari ebyiri n’imiriyoni magana inani z’amafaranga y’u Burundi (2.800.000.000), hakurikijwe igipimo cy’ivunjisha cy’icyo gihe.
Amakuru y’ubu busambo yatangiye kumenyekana nyuma y’itangazo ry’umuryango OLUCOME, uzwiho gukurikirana ibibazo by’icuruzwa n’isesagurwa ry’umutungo wa Leta mu Burundi.
Mu mwaka ushize, Umushinjacyaha wo mu ntara ya Gda?sk muri Pologne yari yandikiye inzego z’u Burundi azisaba ubufatanye mu iperereza ku bijyanye n’ayo mafaranga yari yaroherejwe muri icyo gihugu.
Mu ntangiriro z’iperereza, uruhande rwa Pologne rwari rwaravuze ko amafaranga yoherejwe yari ay’ikigo REGIDESO, gishinzwe gutanga amazi n’amashanyarazi mu Burundi.
Nyuma yaho ariko, Banki Nkuru y’u Burundi yamenyesheje Minisiteri y’Ubutabera ko ayo mafaranga atari aya REGIDESO, ahubwo ko yari umutungo wa BRB.
BRB ivuga ko kugeza ubu ayo mafaranga atarasubizwa, mu gihe inzego z’u Burundi n’iza Pologne zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko ubwo busambo bwakozwe, uburyo amafaranga yoherejwe ndetse n’ababigizemo uruhare.
Like This Post? Related Posts