Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, Nibwo Polisi ya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abantu 104 barimo abateguye n’abitabiriye imyigaragambyo yamagana abayobozi banyereza umutungo w’igihugu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, mu butumwa yacishije ku rubuga nkoranyambaga X, yasobanuye ko aba batawe muri yombi hagati ya tariki ya 22 n’iya 24 Nyakanga, bazira kurenga ku ibwiriza ribabuza kwigaragambya.
Yagize ati “Muri rusange, abantu 104 bafunzwe hagati ya tariki ya 22 n’iya 24 Nyakanga, 100 muri bo bajyanywe mu rukiko.”
Ku munsi w’imyigaragambyo, tariki ya 23 Nyakanga, abatawe muri yombi ni 75 nk’uko Umuvugizi wa Polisi yakomeje abisobanura. Ati “Muri bo, 74 bajyanwe mu rukiko, mu gihe undi umwe akiri muri kasho ya Polisi.”
Abatawe muri yombi mbere y’umunsi w’imyigaragambyo ni abakekwaho kuyitegura. Francis Zaake, Hassan Kirumira na Charles Tebandeke bo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi barindwi Nkuko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashimiye abashinzwe umutekano barimo abasirikare n’abapolisi bayikumiriye itaragera ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko abayiteguye bari babiteganyije.