Muhima: Igikoni cyo ku Mudugudu cyagabanyije igwingira kinakumira Bwaki

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-27 17:41:41 Amakuru

Ababyeyi batandukanye barimo abafite abana bari bararwaje Bwaki bo mu Midugudu itandukanye mu Kagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko gahunda y’Igikoni cyo ku Mudugudu yabafashije kurengera ubuzima bw’abana.

Iyi gahunda ihuza abagore batuye mu mudugudu umwe, bafite abana bari munsi y’imyaka itanu n’abatwite, bakigishwa gutegura indyo yuzuye nuko babyaza umusaruro amasomo bahabwa.

Akenshi indyo bategura iba igizwe n’ibyubaka umubiri byiganjemo ibinyamisogwe n’ibikomoka ku nyamanswa, ibirinda indwara birimo imboga n’imbuto n’ibitera imbaraga birimo ibinyamafufu.

Umuhoza Pauline utuye mu Mudugudu w'Impala, mu Kagari ka Rugenge, ni umubyeyi w'abana batatu, mu kiganiro yagiranye na BTN kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024, yavuze ko amaze imyaka irenga 3 yitabira inyigisho mbonezamirire, yishimira ko umwana we ameze neza kandi inyigisho yahawe aracyazikurikiza.

Agira ati “Maze imyaka isaga itatu nitabira igikorwa cy'Igikoni cy'Umudugudu, nzirikana kugaburira umwana wanjye ibiryo birimo imboga, indagara, n’ifu ya Soya kuko badusobanuriye ko umwana wabiriye atarwara bwaki.”

Undi muturage wo mu Mudugudu w'Imihigo Myiza ariko utifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya ahagaragara, yatangarije BTN ko bimwe mu byo yigiye ku gikoni cyo ku Mudugudu ari uko amafaranga yose yaba afite yayakoresha mu gutekera umwana we neza.

Ati “ Ubu namenye ko amafaranga 500 Frw ashobora guhaza umwana wanjye kuko naguramo ibifite intungamubiri ku buryo umwana wanjye arya neza, mu minsi mike maze hano umwana wanjye yiyongereyeho ibiro ku buryo nanjye ngiye gukomerezaho ntasubire inyuma.”

Igikoni cy’Umudugudu ni kimwe mu biri gufasha ababyeyi kumenya uburyo barwanya igwingira mu bana babo cyane cyane abatuye mu mirenge hirya no hino mu gihugu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byiyemeje kurandura imirire mibi mu mwaka wa 2024 aho biteganyijwe ko abana bafite iki kibazo bazava kuri 33% bakagera kuri 19%. Iyi ntego izagerwaho hifashishijwe kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye no kwita ku bana babo.
Bushishi asobanurira umuturage ibigize indyo yuzuye

Bushishi Yohani Bosco, umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Rugenge, yavuze ko buri mubyeyi iyo avuye ku gikoni cy’Umudugudu bamukurikirana bakamutegeka gukora akarima k’igikoni iwe mu rugo kugira ngo ajye abona aho akura imboga, yavuze ko buri mubyeyi bakomeza kumukurikirana kugeza umwana akuze.

Uwiringiyimana Yvette, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rugenge, yatangarije BTN ko iyi gahunda y'igikoni cyo Mudugudu yafashije abatari bake ndetse kandi ababyeyi bose bagomba kuyisangamo kuko byakumira igwingira.

Agira ati"  Igikoni cyo ku Mudugudu, ni gahunda nziza kandi yafashije abatari bake. Niyo mpamvu buri muturage wese agomba kuyisangamo kuko bizakumira igwingira ndetse bamwe bayigiremo byinshi".

Akagari ka Rugenge, ni kamwe mu tugari 7 tugize Umurenge wa Muhima, kakaba kagizwe n'imidugudu ine ariyo y'Ubumanzi, Impara, Rugenge ndetse n'Imibereho Myiza.


Amafoto: Elvis TUYISHIME

Related Post