Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye yakiririye Minisitiri wa Siporo w’u Rwanda, Nelly Mukazayire wamushyikirije ubutuma bwa Perezida Paul Kagame.
Ni amakuru
yatangajwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2026, anyujijwe ku mbuga nkoranyambaga
z’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Sénégal.
Itangazo byashyize kuri X riragira riti “Perezida wa
Repubulika,Bassirou Diomaye Faye, yakiriye Minisitiri wa Siporo wa Repubulika
y’u Rwanda, Nelly Mukazayire, wari ufite ubutumwa Perezida Paul Kagame yageneye
mugenzi we wa Sénégal.”
Ubutumwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yashyize
kuri X, buvuga ko ibiganiro bagiranye byibanze ku nyungu z’ingenzi ibihugu
byombi bisangiye mu Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), cyane
cyane mu nzego zo guteza imbere urubyiruko no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.
Iyi minisiteri yavuze ko ibyo byose byaganiriwe mu mujyo wo
gushyigikira kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo.
Minisitiri Mukazayire yageze muri Sénégal avuye muri Mauritania
mu ruzinduko yagiriyeyo ku wa 16 Werurwe 2026.
Icyo gihe yakiriwe na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould
Cheikh El Ghazouani, bagirana ibiganiro byibanze kuri kandidatire
y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF)
kuri manda nshya, no gushaka gushyigikirwa na Mauritania.
Ni nyuma y’uko ku wa 12 Mutarama 2026 Perezida Paul Kagame
yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya
w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama
2019. Manda ye ya kabiri yatangiye mu Ugushyingo 2022. Bivuze ko agiye
guhatanira manda ya gatatu.
Natorwa, Mushikiwabo ashobora gukuraho agahigo ka Abdou Diouf wo
muri Sénégal, wabaye Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva mu 2003 kugeza mu 2014.
Yayoboye manda eshatu.
Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza.
Mu 2011 u Rwanda rwafunguye ambasade i Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi
byahuje ibi bihugu.
Nko mu Ukwakira 2025, Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa
Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku
masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi,
iterambere n’ubuzima.
Icyo gihe Perezida Faye yari yasuye u Rwanda. Ni mu gihe ku wa
31 Kanama 2025 Perezida Kagame yasuye Sénégal. Yari yitabiriye Inama Nyafurika
yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS).