Twafashe amadeni ngo twiyubake " Uwayezu Jean Fidel yashyize umucyo ku bibazo byibazwaga n'aba Rayon

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-07-29 09:49:26 Imikino

President wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko , impamvu Rayon Day itazabera muri Stade Amahoro zumvikana , kandi ari impamvu Rayon Sports yubaha, avuga ko nta kibazo bazakinira kuri stade yabonetse.

Kuwa gatandatu taliki 27 Nyakanga , nibwo Rayon Sports yamenyeshejwe, ko Rayon Day itakibereye kuri Stade Amahoro, kubera igikorwa cyo kurahira kwa President wa Repubulika kizahabera , iyi nkuru yaciye ururondogoro mu bakunzi ba Rayon Sports, n'aba mucyeba bose bashakisha impamvu yatumye iyi stade itaboneka, ku cyumweru taliki ya 28 Nyakanga president wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidel, yaganiriye n'abamwe mu bafana biyi kipe , ashyira umucyo kuri iki kibazo .

Jean Fidel yavuze ko impamvu bahawe zumvikanaga , agira ati " Hari igikorwa kiruta ikindi , ntabwo byashobotse ko dukinira muri stade Amahoro, twari twayemerewe  ariko haza impamvu zindi zumvikana , ntako twari kubigenza, ni impamvu twubaha kandi zifatika, ntabwo twari gusubika uwo munsi, kuko byari kutugora na shampiyona igiye gutangira ".


Uwayezu Jean Fidel yemeye ko kutaboneka kwa Stade Amahoro byumvikana

Jean Fidel yavuze ko gusubika Rayon day, bagategereza stade Amahoro bitari gushoboka , cyane ko amakipe batumiye , yaba Kawempe Muslim Ladies FC yo muri Uganda , na Azam FC yo muri Tanzania, zose zamaze gukora gahunda zazo , gusubika Rayon Sports byari kugorana ko aya makipe aboneka , avuga ko umunsi uzakomereza kuri Kigali Pele Stadium, ndetse ibikorwa bigakorwa nkuko byari bipanze .

President wa Rayon Sports kandi yemereye abanyamuryango, ko iyi kipe yafashe amadeni ngo yi yubake , kuko ntakundi yari kubigenza , mu magambo ye ati " nibyo twafashe amadeni ngo twiyubake ibyo ntabwo ari ibanga , kandi ntakundi twari kubigenza", ikipe ya Rayon yatinze kujya ku isoko ugereranije n'abakeba , gusa byose byaterwaga nuko nta mafaranga yari ifite .


Rayon Sports iri mu makipe yaguze abakinnyi benshi ariko yibanda kubakinaga mu Rwanda 

Uyu muyobozi kandi yavuze ku bakinnyi baguzwe, avuga ko bashatse kuvanga ikipe y'abakiri bato n'abakuze , kugirango bubake iby'uyu munsi ariko bijyane n'ibyahazaza, yavuze ko iyi kipe kuri uyu wa mbere taliki ya 29 Nyakanga, iza kwakira abandi bakinnyi 3 bashya, barimo myugariro umwe , n'abarutahizamu 2 , yongeyeho ko igihe umutoza azabona ko ikipe igifite ibihanga , bazamuha umukinnyi azifuza kugirango bagere ku ntego zabo nta nkomyi.


Rayon Sports itegereje ba rutahizamu 2 na myugariro mbere yo kuva ku isoko


Stade Amahoro yari yateje impaka mu bakunzi b'umupira w'amaguru 


Adama Bagayogo, Ombolenga Fitna, Nshimiyimana Emmanuel na Omar Gning ni bamwe mu bakinnyi Rayon Sports yaguze uyu mwaka

Related Post