Uganda: Polisi yataye muri yombi Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we w'imyaka 6

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-07-30 12:17:34 Amakuru

Umugabo witwa Fosta Twizeyimana yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda ikorera mu gace ka Kigezi akekwaho gusambanya umwana we w'imyaka 6 ku wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Kigezi, Elly Maate, yavuze ko bikekwa ko iki cyaha Twizeyimana yagikoze ku wa 26 Nyakanga 2024, mu gace ka Rukiga aho uyu mugabo yari aragiye.


Ati “Amakuru ahari agaragaza ko Twizeyimana yagiye mu ifamu ari kumwe n’umugore we n’abana babo babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka ibiri n’undi w’imyaka itandatu. Kubera ko Twizeyimana yari ahitaruye yahamagaye aba bana bava kuri nyina wari uri guhinga."

"Bahageze yirukanye uw’imyaka ibiri, asambanya umukobwa w’imyaka itandatu. Nyuma y’icyo gikorwa yamubwiye gusanga nyina wari uri guhinga ariko aza kubona ko uyu mwana afite ikibazo cyo kugenda, abona ibikomere ku ijosi n’amaraso ku matako.”

Nyuma yo kubaza icyabaye, uyu mukobwa yabwiye nyina ko amaze gusambanywa na se, nyina nawe ahita yihutira gutanga ikirego, uyu mugabo atabwa muri yombi nkuko Igihe cyabyanditse.

Related Post