Musanze: Bakubiswe by'intangarugero n'abasaga 5000 baje gushakira Zahabu mu mirima yabo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-01 09:17:21 Amakuru

Ku wa Kabiri tariki 30 Nyakanga 2024, Nibwo mu Karere ka Musanze mu nkengero z’igishanga gihuza Imirenge ya Muhoza na Gacaca, abaturage bagera ku bihumbi bitanu bigabije imirima ya bagenzi babo barayararika kubera gushakamo amabuye y’agaciro bivugwa ko ari Zahabu.

Abafite imirima aho hantu ntibahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze iby’iki kibazo ngo kuko bamaze igihe bangirizwa ku manywa y’ihangu.

Bavuga ko nta jambo bakigira ku mirima yabo cyane ko haba urugomo rukomeye kuko uhahingutse bamukubita by’intangarugero.

Ni mu gihe ngo ubuyobozi buhora bubemerera ko bugiye kubikurikirana hagakorerwa ubucukuzi bwemewe ariko bigahera mu magambo.


Aba bakora ibi bikorwa baraziranye cyane ku buryo iyo ubinjiyemo batakuzi bakwishisha maze bakaguteraniraho ugahura n’akaga gakomeye.

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko ibikorwa n’abo bantu babizi.

Gusa asobanura ko bavuganye na Rwanda Mining Board kugira ngo bagenzure ko aho hantu hari ayo mabuye kugira ngo hahabwe umushoramari ahakorere ubucukuzi bwemewe n’amategeko.


Yagize ati ” Ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano abo bantu twabagiriye inama yo kudakora ubucukuzi ndetse n’ababukoze bagafatwa barahanwa.”


Avuga ko Rwanda Mining Board yohereje abatekinisiye gupima aho hantu ariko bakaba batarabaha raporo ngo bamenye icyo gukora.

Ati “Twahashyize irondo ry’amanywa ridufasha kugira ngo umuntu uhageze babe babasha kumubuza bakenera izindi mbaraga bakitabaza izindi nzego ubu ayo makuru y’uko mu gitondo bajemo ntabwo nayamenye”.

N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ibi, abafite imirima yigaruriwe n’abo banyarugomo bavuga ko nta n’umuyobozi uhakandagiza ikirenge kubera gutinya gukubitwa nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Aba baturage bavuga ko hari abakomeye bafite akaboko muri ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko n’inzego zitandukanye zivuga kuri iki kibazo zikoresha imvugo yo kutiteranya.

Related Post