• Amakuru / POLITIKI


Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yasohoye itangazo ririmo ubutumwa bubiri avuga ko ubwa mbere abugeneye ibihugu bya Amerika na Israel naho ubwa kabiri akaba abugeneye igihugu cya Iran.

Ni ubutumwa bigaragara ko bugamije kwihaniza ibi bihugu bimaze hafi ibyumweru bitatu mu ntambara ikomeye yo kohererezanya ibitero mu buryo bwo kurasanaho ibisasu biremereye byica abatari bake bikanangiza ibikorwa remezo nk’inyubako, amashuri, amavuriro, inganda ndetse n’inzira zifashishwa mu guhahirana n’ibindi bihugu byo ku isi muri rusange.

Muri ubu butumwa bwe, Guterres yasabye Amerika na Israel guhagariko iyi ntambara bashoje kuko itangiye kugera ku rwego rushobora kuzarenga aba bayitangije bigatuma kuyihagarika biba bitagikunze mu gihe nyamara iri kugira ingaruka nyinshi ku batuye isi.

Ati “Ubutumwa bwa mbere kuri Amerika na Isiraheli: Igihe kirageze ngo iyi ntambara itangiye kurenga igaruriro ihagarare kuko iri gushyira ibintu byinshi mu kaga, ni intambara iri guteza imibabaro ikomeye abaturage b’inzirakarengane, ikanagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’isi, ndetse ishobora no guteza ibyago bikomeye cyane cyane ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

Naho kuri Iran, uyu muyobozi wa Loni yagize ati  “Mureke kugaba ibitero bihugu by’ abaturanyi banyu, kuko batigeze bagira uruhare muri iyi ntambara. Akanama k’Umutekano ka Loni kamaganye ibi bitero, kanategeka ko bihagarara, ndetse kanategeka ko hafungurwa umuyoboro nwa wa Hormuz. Gufunga igihe kirekire uyu muyoboro bitera ububabare bukomeye ku bantu benshi ku isi badafite aho bahuriye n’iyi ntambara.”

Asoza ubu butumwa asaba ko habaho ibiganiro ku bahanganye agira ati “ Igihe kirageze ngo hakoreshwe Dipolomasi aho gukoresha intambara”

Umuryango w’abibumbye iratangaza ibi mu gihe ibihugu bihanganye byo bikomeje guhimana no kurasanaho aho Iran yo irasa ku bihugu bituranye bifitanye ubucuti na Isiraheli cyangwa Amerika abo nabo bakabikora gutyo kuri Iran no ku nshuti zayo.

Abasesenguzi bemeza ko igishoboka kuri iyi ntambara ikomeje gufata intera ari uko hashobora kuzabaho ihagarara ry’imirwano ritumvikanyweho ariko hagakomeza umwuka mubi hagati y’abahanganye kandi ibyo bikazamara igihe kirekire cyane.

Kuva iyi Ntambara yatangizwa n’ Amerika na Isiraheli imaze guhitana abantu barenga byibura ibihumbi bitanu n’ibikorwa remezo byinshi ku mpande zombi ariko raporo zitandukanye zikemeza ko Iran ari yo ifite igihombo kinini kugeza ubu hejuru ya 90%.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments