Afurika ikeneye gushyiraho ingamba zituma imishinga yayo ishyirwa mu bikorwa-Dr. Ngirente

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-03 17:31:25 Ubukungu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024, Nibwo i Abuja muri Nigeria, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yatangarije mu Nama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza ba baminisitiri b’imari mu bihugu bya Afurika, ko kugira ngo Umugabane wa Afurika ugere ku ntego z’iterambere rirambye kandi ryihutse, bisaba gushyiraho ingamba zituma imishinga yawo ishyirwa mu bikorwa kandi bigakorwa mu gihe cyagenwe, ibyo bikaba bishoboka binyuze mu bufatanye.


Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Afurika yugarijwe n’ibibazo birimo amakimbirane mu turere tuyigize, imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw’amadeni n’imyenda uyu Mugabane ubereyemo amahanga n’ibindi bibazo.

Ati “Kuba turi muri iyi Nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate Abanyafurika duhuriyeho wo gukemura ibyo bibazo byugarije Isi.”

Biteganyijwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo ijyanye n’ubufatanye bw’ibigo bitanga ubufasha mu by’imari hagamijwe iterambere (Multilateral development banks-MDBs) n’Ikigega cya Banki y’Isi gishyigikira imishinga y’Iterambere (IDA21).

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko izo ngingo ari ingenzi by’umwihariko muri iki gihe Umugabane wa Afurika ukeneye kongera imishinga y’imari hanze yawo.

Ati “Aha, nagira ngo nshimangire ubusabe bw’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, batanze ubwo bari i Nairobi binyuze mu itangazo rigaragaza ubushake bw’uko IDA21 yakongera guhabwa imbaraga.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasabye ko imishinga ya Afurika yajya ishyirwa mu bikorwa hitawe cyane ku gihe cyagenwe kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Ndagira ngo nshimangira ko imishinga yacu itagomba kujya ishyirwa mu bikorwa gusa ahubwo igomba gukorwa mu gihe cyagenwe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro wayo.”

Yakomeje ati “Tugomba kwibuka ko imbaraga zacu ntabwo ari izigamije kungura ibihugu ukwabyo, ahubwo zizatuma tugera ku guteza imbere Umugabane wa Afurika. Umuhate dusangiye uzadufasha kugera ku ntsinzi yacu.”

Iyi Nama izwi nka African Caucus Meeting 2024, yateguwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa ba Afurika mu bijyanye n’imari hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF ndetse na Banki y’Isi.

African Caucus Meetings 2024, yitabiriwe n’abayobozi barimo Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J. Muhammed, ba Minisitiri b’Imari, abayobora za ganki nkuru z’ibihugu, abayobozi muri IMF na Banki y’Isi n’abandi.

Related Post