Perezida Kagame yahawe impano y'akataraboneka n'ikipe ya Azam FC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-03 19:27:04 Imikino

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03 Kanama 2024, Nibwo kuri Kigali Pele Sitadiyumu, Ubuyobozi bw’ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, yageneye impano Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

Ni impano y’umupira yatanzwe n’umuyobozi wa Azam FC, Abdulkarim Amin uzwi nka Popat, wanditseho izina rimwe ry’Umukuru w’Igihugu “Kagame”. 

Yatangiwe mu muhango wabereye mu birori byo kwerekana abakinnyi Rayon Sports izifashisha, uzwi nka “Rayon Day” cyangwa umunsi w’Igikundiro, aho iyi kipe yawutsindiwemo na Azam FC igitego 1 ku busa.

Ubuyobozi bwa Azam FC, bwavuze ko Perezida Paul Kagame ari uwo gushimirwa cyane ku bwo gushyigikira Siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.

Related Post