Umujyi wa
Kigali uri kwitegura kongera kwakira ikindi
igikorwa cy’umukino w’iteramakofi kizwi
nka Kigali Fight Night, kizaba ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, kibere
kuri rond point ya KCC, ahazwi nka
Kigali Heights.
Iki gikorwa
cyateguwe na Silverback Sports, kikazaba ari ijoro ridasanzwe rizahuza
abakinnyi b’umukino w’iteramakofi
babigize ’umwuga, Uwo mugoroba uzarangwa
n’imyidagaduro ndetse no kwerekana umuco, mu rwego rwo gushyira Rwanda
ku ikarita y’ibihugu bikomeye muri uyu mukino.
Kigali Fight
Night izahuza abakinnyi babigize umwuga baturutse mu bihugu bitandukanye bya
Afurika birimo Uganda, Cameroun, Gabon, Tanzanie, Nigeria, République
démocratique du Congo ndetse na Malawi.
Perezida
w’Ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofi mu Rwanda, Bashir Ntwari, yavuze ko iki
gikorwa gifite akamaro kanini mu gihe kirekire.
Yagize ati: “Kigali
Fight Night si ijoro ry’umukino
w’iteramakofi gusa, ahubwo ni urubuga rwo gufasha abakinnyi b’Abanyarwanda
kuva ku rwego rw’abatarabigize umwuga bajya ku rwego rw’umwuga, bakitabira
amarushanwa mpuzamahanga no kumenyekana ku isi yose.”
Yakomeje
avuga ko ibikorwa nk’ibi bifasha kubaka umusingi ukomeye w’iteramakofi mu
Rwanda, binyuze mu guteza imbere amakipe ,no kuzamura impano z’abakinnyi no
gushyiraho amarushanwa y’umwuga mu gihugu.
Iki gikorwa
kizatanga amahirwe ku bakinnyi bato b’Abanyarwanda yo guhangana n’abakinnyi
mpuzamahanga, bakabona ubunararibonye, kumenyekana ndetse n’amahirwe yo
kwinjira mu mukino w’iteramakofi ku rwego mpuzamahanga.
By’umwihariko,
hazaba hari abatoza n’abahanga mpuzamahanga baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Ubwongereza ndetse na Dubaï, bazatanga amahugurwa no gushakisha impano
nshya.
Uretse
siporo, Kigali Fight Night izafasha no guteza imbere ubucuruzi bw’imbere mu
gihugu. Abacuruzi n’abikorera bato bazahabwa aho berekanira ibikorwa byabo ku buntu, bikazabafasha
kumenyekana no kubona amasoko mashya.
Iki gikorwa
kandi kizaba kirimo imyidagaduro itandukanye irimo umuziki ucurangwa live,
aba-DJ ndetse n’ukwinjira mu kibuga kw’abakinnyi mu buryo bushimishije,
bigatuma habaho umwuka udasanzwe ku mpande z’urubuga rw’imikino.
Mu gihe
Kigali ikomeje kumenyekana nk’ahantu heza ho kwakirira ibirori bya siporo
mpuzamahanga, Kigali Fight Night igaragaza neza intambwe u Rwanda ruri gutera mu
guteza imbere umukino w’iteramakofi bya Kinyamwuga .
Ikirenze
byose, iki gikorwa giha amahirwe urubyiruko rw’Abanyarwanda rwo kugaragaza
impano zarwo ku rwego mpuzamahanga, kubaka izina no kugera ku nzozi zabo zo
kuba abakinnyi b’umwuga bazwi ku isi.
Like This Post? Related Posts