Inda zisaga 4000 zakuwemo muri 2020-2023 mu Rwanda-Ni ryari byemewe gukuramo inda?

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-04 07:52:43 Ubuzima

Muri iki gihe umugore ashobora gukuramo inda ku bushake bwe cyangwa ikavamo bitewe n’impamvu z’uburwayi bwe bwite cyangwa uburwayi bw’umwana atwite. Uko byamera kose ariko, gukuramo inda bigira ingaruka ku mugore, na none bikaba akarusho iyo bibereye ahatari kwa muganga.

Uretse urupfu, hari n’izindi ngaruka zikomeye harimo kwangirika nyababyeyi n’utuyoborantanga mu gihe cyo kumaramo ibisigazwa, ndetse akaba yakurizamo n’izindi ndwara ku gitsina, ibyo bigatuma ashobora kugira ubugumba cyangwa gutwitira hanze y’umura.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko abagore n’abakobwa 4378 bakuriwemo inda bikorewe kwa muganga hagati y’umwaka wa 2020-2023 ku mpamvu zitandukanye.

Abazikuriwemo mu mwaka wa 2020-2021 ni 1035, baba 1384 mu mwaka wa 2021-2022, mu gihe biyongeye bakaba 1959 mu 2022-2023.

Nibura raporo ya RBC igaragaza ko 60% by’abahawe iyo serivisi basamye bafashwe ku ngufu, 32% bazikuriwemo kuko zibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana, 3% basamye ari abana, 2% basama inda batewe n’abo bafitanye isano ya hafi, mu gihe 1% basamye inda batewe n’uwo babanishijwe ku gahato nkuko Igihe kibitangaza.

Kuva mu 2018, Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda ryavuguruye zimwe mu ngingo zirebana n’icyaha cyo gukuramo inda, rikuraho ibyafatwaga nk’inzitizi ku wabyemerewe.

Ingingo ya 125 y’iri tegeko ivuga ko ukutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda bibaho iyo byakozwe kubera impamvu zirimo kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.

Hari kandi kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanera cya kabiri, kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta. Ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze. Iyo nyuma yo gukurirwamo inda bigaragaye ko uwayikuriwemo yabisabye nta mpamvu yemewe n’itegeko ashingiraho ahanwa nk’uwikuyemo inda.

Related Post