Uganda: Abantu babiri bagaragayeho ubushita bw'inkende baturutse mu kindi gihugu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-05 07:29:17 Ubuzima

Ku wa Gatanu tariki 02 Nyakanga 2024, Nibwo abantu babiri bari baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,bakerekeza mu Karere ka Kasese mu Burengerazuba bwa Uganda, bagaragayeho indwara y’ubushita bw’inkende izwi nka “Monkeypox”.

Umuyobozi mukuru mu kigo cy’Ubuzima muri Uganda, Henry Mwebesa, yatangaje ko hari abagera ku icyenda baketsweho ubushita bw’inkende mu Mijyi ya Mpondwe na Bwera iri hafi n’umupaka na RD Congo bari gukurikiranwa n’abaganga kugira ngo bareba niba bataranduye.

Uganda itangaje ubwandu bw’ubushita bw’inkende izwi nka “Monkeypox’ yandurira ku gukoranaho n’uruhu rw’uwayanduye, nyuma y’u Rwanda, Kenya, u Burundi, RD Congo no muri Centrafrique.

Ndetse kandi iyi ndwara ifite ibimenyetso birimo nko gusesa ibiheri ku mubiri, kugira ibisebe mu kanwa no mu myanya ndangagitsina, ishobora kwandurira mu bitonyanga bito cyane byo mu buhumekero no mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nkuko Umuseke ubitangaza.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu babiri nibo byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima ko ari bo bayirwaye.

Aba bantu yagaragaweho bari bamaze iminsi bakorera ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho icyo cyorezo kimaze iminsi gica ibintu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo muri RBC, Dr. Edson Rwagasore, yabwiye RBA ko ababonetse ari umugore w’imyaka 33 n’umugabo w’imyaka 34.

Ati “Abarwayi bose twasanze barakunze kugirira ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Indwara y’Ubushita bw’Inkende imaze iminsi igaragara mu bihugu bitandukanye.“

Rwagasore yasabye Abaturarwanda gufata ingamba zikomeye zirimo “Kwirinda kugirana imibonano mpuzabitsina n’ufite ibyo bimenyetso, kugira umuco wo gukaraba intoki hakoreshejwe amazi n’isabune.”

Yavuze ko hashyizweho itsinda ry’abaganga riri gusuzuma mu bice bitandukanye bakabaza ibibazo bijyanye n’ubu burwayi.

Ati “Ni nako twabashije gutahura umurwayi twasanze afite ibimenyetso, akigera ku mupaka turakurikirana turamuvura.”

Nubwo iyi ndwara idakunze guhitana abantu cyane, izahaza uyirwaye ari nayo mpamvu abaturage basabwa kwitwararika.

Guhera mu 2022, hirya no hino ku Isi hamaze kugaragara abantu basaga ibihumbi ijana barwaye iyo ndwara. Umugabane wa Afurika niwo umaze kugaragaramo abarwayi benshi, by’umwihariko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva uyu mwaka watangira, abantu 11,000 bagaragaweho iyo ndwara y’ubushita bw’inkende mu gihe abo yahitanye ari 445.

Related Post