Kigali: Uruganda rw’Abashinwa rwahiye rurakongoka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-05 11:45:10 Ubukungu

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024, Nibwo Uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro, mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo, rwafashwe n’inkongi y’umuriro ibyarimo imbere birashya birakongoka.

Amakuru avuga ko iyi nkongi yatangiye mu rukerera ahagana Saa Kumi n’imwe z’igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk’imyenda, ipamba n’ibindi, byakongotse.

Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yahamije iby'aya makuru, avuga ko hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw’imyenda n’iz’ibitambaro byose byahiye.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ati “ Umuriro watangiriye muri etage, ntabwo ari mu ruganda nyir’izina. Hari hakinze nta bantu bari bahari. Ibintu byangiritse ni byinshi bitarabarwa neza, nta muntu wahaguye nta n’uwakomeretse nta n’izindi nganda zo ku mpande zangiritse. Ntabwo turamenya icyabiteye.”

Nihamenyekana agaciro k'ibyangirikiye muri iyi nkongi, BTN izabibatangariza mu nkuru ziri imbere.

Related Post