Nyarugenge: Abatuye mu Murenge wa Kigali biyemeje guhangana n'abangiza amashyamba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-06 15:54:54 Ubukungu

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, batangaza ko biyemeje kubungabunga amashyamba kuko abafasha byinshi birimo guhumeka umwuka umwuka mwiza.

Nakabonye Dorocela utuye mu Mudugudu wa Murama yatangarije Bplus TV ko amashyamba abakikije arimo ishyamba riri ku musozi wa Mont Kigali, abafitiye akamaro kenshi bityo bigatuma basigasira ibidukikije.

"Ubu watekereza kwangiza ishyamba riri ku musozi wa Mont-Kigali? Reka reka kuko adufitiye akamaro cyane, duhumeka umwuka mwiza kubera yo ndetse tukabona imvura ubwo rero twiyemeje kuyabungabunga no kuyasigasira".

Aba baturage barimo Tuyishimire Eldephonse uzwi ku izina rya Jali, bashingiye kubyiza by'amashyamba, bavuga ko uduce tudatuwe natwo dukwiye guterwamo ibiti cuyane 
Bati" Ibiti ni imari ikomeye kuko tubikuramo imbaho, inkwi, amakara niyo mpamvu bititaweho igihugu cyana nk'ubutayu".

NDAHIMANA Faustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kigali, mu kiganiro yagiranye na n'ibitangazamakuru bya BTN na Bplus TV, yavuze ko ntamuntu ukwiye kwirengagiza akamaro k'ibiti yaba iby'imbuto, ndetse n'ibindi bityo buri wese akaba akangurirwa kubibungabunga.
Gitifu NDAHIMANA arasaba abaturage kubungabunga amashyamba

Agira ati" Ndizera ntashidikanya ko ntawe utazi ibyiza by'ibiti yaba iby'imbuto ndetse n'ibityo bityo rero buri wese akanguriwe kubibungabunga".

Gitifu NDAHIMANA yaboneyeho kwibutsa ba nyiri amashyamba ko ntawemerewe gutema ibiti uko yishakiye atabiherewe n'umukozi w'umurenge ubifite mu nshingano.

Akagari ka Kigali kagizwe n'imidugudu 10 ariyo; Ryasharangabo, Kadobogo, Gisenga, Kagarama, Ruhango, Murama, Kibisogi, Akirwanda, Muganza na Rubuye.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangiza gahunda yo gutera ibiti bisaga miliyoni 63 by’ubwoko butandukanye, hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.


Tuyishimire Eldepfonce uzwi nka Jali yiyemeje kutajenjekera abibasira amashyamba

Abatuye mu Kagali ka Kigali baha agaciro ibidukikije

Related Post