Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024, Nibwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho byamanutse hagendewe ku byari biriho kuva mu mezi abiri ashize.
Ni ubutumwa bwatangajwe binyuze mu itangazo RURA yashyize ahagaragara rigaragaza ko Litiro ya Lisansi yagabanutseho 34 FRW, aho ivuye ku 1663 FRW, ikagera ku 1629, mu gihe igiciro cya mazutu cyo kitigeze gihinduka kuko litiro yayo yagumye ku mafaranga 1652.
Biteganyijwe ko ibi biciro bitangira kubahirizwa guhera I saa moya z’umugoroba zo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024 nkuko RURA ibitangaza.