RDC: Abasaga 600 bamaze kwicwa n'indwara y'Ubushita bw'Inkende

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-07 17:04:25 Ubuzima

Kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kanama 2024, Nibwo Ishyirahamwe ry’Abaganga Batagira Imipaka Médecins Sans Frontières (MSF), ryatangaje ko abantu 654 ari bo bamaze kwicwa n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (mpox).

MSF yemeza ko kuva iki cyorezo gitangiye kugaragara muri RDC mu 2023, umubare w’abanduye ubushita bw’inkende wikubye gatatu ugera ku bantu 14,600, mu gihe 654 ari bo bamaze kwicwa na mpox (monkey pox).

Ishyirahamwe MSF rikomeza rivuga ko mu Ntara 23 zo muri RDC, hamaze kubarurwa abantu barenga 12,300 barwaye ubushita bw’inkende, bahwanye na 80 % bagaragaye mu mezi 12 gusa mu 2023 nkuko ikinyamakuru AnadoluAjansi cyabyanditse.

Intara ya Kivu y’Amajyepfo ni yo yibasiwe cyane nk’uko byemezwa na MSF, abarwayi benshi bakaba bari mu nkambi zitandukanye zicumbikiye impunzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko umuntu wese ashobora kwandura Mpox binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa amatembabuzi y’uyirwaye.

Ibyago byo kwandura Monkeypox binyuze mu gukora ku bintu abayirwaye bakozeho ni bike ugereranyije no gukora ku muntu uyirwaye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura Monkeypox ari abakora umwuga wo kwicuruza, abaryamana bahuje ibitsina, abakora kwa muganga ndetse n’abakora ingendo mu duce twagaragayemo iyi ndwara.

Related Post