Umunya-Cameroon Issa Hayatou wayoboye CAF yitabye Imana azize indwara itoroshye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-09 06:50:04 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Kanama 2024, Nibwo hirya no hino ku Isi, hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'Umunya-Cameroon Issa Hayatou wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), aguye mu gihugu cy'u Bufaransa abura amasaha macye ngo yuzuze imyaka 78.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko umuntu wo mu muryango w’uyu mukambwe baganiriye yakibwiye ko yazize indwara y’umutima wahagarariye mu bitaro bya American Hospital mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, mu gace ka Neuilly-Sur-Seine aho n’ubundi yari amaze amezi avurirwa inshuro nyinshi.

Issa Hayatou yayoboye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika imyaka 29 hagati ya 1987 kugeza mu mwaka wa 217, aho ashimirwa byinshi ariko akanitwa umunyagitugu mu buyobozi bwe kuko akenshi bivugwa ko yikizaga ababaga kenshi batumva ibintu kimwe nawe.

Mu mwaka wa 2002 yagerageje kwiyamamariza kuyobora FIFA ariko atsindwa n’Umusuwisi Sepp Blatter ku mwanya wo kuyobora iyi Mpuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi yabereye Visi Perezida hagati y’i 1992 kugeza 2017.

Issa Hayatou mu bihe bya vuba yakunze kubikwa mu bihe bitandukanye ko yitabye Imana.

Related Post