Abagenzi basaga 60 bapfiriye mu mpanuka y'indege iteye ubwoba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-10 07:33:42 Ubukerarugendo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, Nibwo indege yari itwaye abagenzi 62 yakoze impanuka ubwo yari igeze hafi y’Umujyi wa Sao Paulo muri Brésil, gusa ntiharamenyekana umubare nyawo w'abayipfiriyemo.

Ni amakuru yahamijwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rushinzwe Indege za Gisivili muri Brésil, aho ryatangaje ko iyo ndege yerekezaga ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Sao Paulo, ikorera impanuka mu mujyi wa Vinhedo, aho yarimo abagenzi 58 ndetse n’abapilote 4. Iryo tangazo ntiryatangaje icyaba cyateye iyi mpanuka.

Abashinzwe kurwanya inkongi, abapolisi ndetse n’abashinzwe indege za gisivili bihutiye kugera aho iyo ndege yaguye, bazitira ako gace kose. Abaturage baturiye ako gace n’abanyamakuru babonye imodoka zitandukanye z’ubutabazi zirimo imbangukira gutabara zitwara abantu.

Ubwo yari mu muhango umwe mu majyepfo y’igihugu, Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yasabye abari bitabiriye bise guhaguruka bagafata umunota umwe wo kwibuka abasize ubuzima muri iyo mpanuka nkuko abcnews ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Yavuze ko abari mu ndege bose bitabye Imana gusa ntiyatangaje uko ayo makuru yamenyekanye.

Related Post