Ishimwe Claude "CUCURI" yanze gusifura umukino , Rayon Sports izakiramo Marine FC , ku munsi wa mbere wa Shampiyona, mu gihe umukino w'umunsi wahawe umusifuzi mpuzamahanga.
Kuri uyu mugoroba wa taliki 13 Kamena , nibwo abasifuzi bamenyeshejwe imikino y'umunsi wa mbere wa Shampiyona bazasifura , Ishimwe Claude uzwi nka " CUCURI, uheruka gusifura umukino w'igikombe kiruta ibindi Super Cup, yahawe umukino wa Rayon Sports izakiramo Marine FC, gusa amakuru dufite ni uko uyu musifuzi yawanze , akavuga ko atazaba ahari kuwa 17 Kamena ubwo uyu mukino uzaba , uyu mukino ukaba wahise uhabwa Irafasha Emmanuel.
Ishimwe Claude ''Cucuri yari yahawe umukino wa Rayon Sports
Uwaduhaye amakuru yatubwiye ko, atari ubwambere uyu musifuzi yanga gusifura umukino runaka , ndetse avuga ko bamaze kubimenyera ko akenshi hari imikino yanga gusifura kubushacye , gusa ntiyatubwiye impamvu, umukino Kiyovu Sports izakiramo AS Kigali wo wahawe Rulisa Patience , uzungirizwa na Nsabimana Evaliste Thierry na Ruhumuriza Justin , mu gihe Ngabonziza Dieudone ariwe uzaba ari umusifuzi wa 4, Uwikunda Samuel yahawe gusifura umukino wa Musanze FC vs Muhazi United.
Uko imikino iteganyijwe n'abasifuzi yahawe