Dr. Edouard Ngirente wongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-14 10:27:57 Amakuru

Dr. Ngirente wongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame muri uku kwezi kwa Kanama 2024, yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi.

Dr. Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Mutovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru mu 1973.

Amashuri abanza yayize mu Ishuri ribanza ryo ku Rwahi, ayisumbuye ayakomereza muri Groupe Scolaire de la Salle ahahoze ari muri Byumba.

Dr. Ngirente yize Ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, ni umwe mu babaye abanyeshuri bayo ba mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arangije amasomo yakomeje gukora muri ‘agronomie’ mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare aho yanigishaga. Icyo gihe yari n’umukozi wa Kaminuza mu mushinga wari ushinzwe ibijyanye no kugenzura izamuka ry’ibiciro ku masoko nkuko IGIHE kibivuga.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Ibarurishamibare n’ibijyanye n’Imari yakuye muri Université Catholique de Louvain yo mu Bubiligi.

Yabaye Umuyobozi w’Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mbere yo kugirwa Umujyanama mu by’Ubukungu muri MINECOFIN, maze Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, imwemerera guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Dr. Ngirente kuva mu 2014 yabaye Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2016 yabaye Umujyanama Mukuru mu by’Ubukungu mu buyobozi bukuru bwa Banki y’isi uhagarariye ibihugu 22 birimo n’u Rwanda.

Dr. Ngirente yari asanzwe ari Minisitiri w’Intebe guhera tariki 30 Kanama 2017, ashimirwa ko muri Guverinoma icyuye igihe, hashyizwe imbere kubazwa inshingano bidasanzwe ku bagize Guverinoma ndetse abitwaye nabi bagahita bakurwa mu myanya kandi bikamenyeshwa abaturage.

Related Post