Urwego rushinzwe kugenzura imiti muri Uganda (NDA), rwategetse ko ikinyobwa cyitwa “Boisson Énergétique Très Puissante” gihagarikwa gucuruzwa no kunyobwa muri icyo gihugu, nyuma y’uko hasanzwe kirimo umuti wa sildenafil, ukoreshwa mu miti nka Viagra.
NDA yavuze ko iki kinyobwa kitemewe ku isoko rya Uganda, ariko kikaba cyaragurishwaga mu buryo buvugwaho ko gifasha kongera ubushobozi bw’abagabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.
Urwo rwego kandi rwatangaje ko sildenafil yagaragaye mu isuzuma ryakorewe kuri icyo kinyobwa, nyamara uwo muti utari wanditse ku icupa ryacyo.
Umuvugizi wa NDA, Abiaz Rwamwiri, yavuze ko sildenafil ari umuti ugenewe kuvura abagabo bafite ikibazo cyo kudakomera kw’igitsina, kandi ko ukwiye gukoreshwa umuntu amaze kugirwa inama n’umuganga. Kuwufata umuntu atabizi, cyane cyane iyo utazi ko uri mu kinyobwa ari kunywa, bishobora guteza ibibazo bikomeye ku buzima.
NDA yavuze ko ingaruka zishobora kubaho zirimo kugabanuka bikabije k’umuvuduko w’amaraso, ibibazo byo kubona ndetse no kugira umurego w’igitsina umara igihe kirekire.
Ibyo bibazo bishobora kurushaho gukomera ku bantu bakoresha imiti irimo nitrate, nka nitroglycerin, kuko kuyivanga na sildenafil bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka cyane ku buryo bushobora gushyira ubuzima mu kaga.
NDA yasabye abaturage kutagura, kutagurisha no kutanywa icyo kinyobwa. Yasabye kandi umuntu wese wagikoresheje maze akagira ibimenyetso bidasanzwe cyangwa izo ngaruka, kwihutira kugana kwa muganga.
Amakuru avuga ko icyo kinyobwa gishobora kuba gituruka mu gihugu cy'u Burundi nubwo kugeza ubu ntacyo icyo gihugu kiratangaza.
Like This Post? Related Posts