Gatsibo: Umubyeyi w'abana 5 ahangayishijwe n'indwara yo kujojoba bigatuma ahora yibinze-Aratabaza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-15 08:17:45 Ubuzima

Umubyeyi witwa Mukakirezi Liberatha utuye mu Mudugudu wa Gatoki, Akagali ka Kabeza, mu Murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, arasaba ubufasha ubuyobozi n'abagiraneza kubera ikibazo cyo kuva yagize ubwo yari kwa muganga mu mwaka wa 2017.

Inkuru y'urugendo rw'ubuzima rutoroshye y'uyu mubyeyi Mukakirezi, itangirira muri 2017 ubwo yari ari kwa muganga yagiye gukurwamo mu nda abazwe umwana umwana wari wapfuye noneho kubwo amahirwe make akomeretswa munda.

Nyuma yuko akomerekejwe byaje kumuviramo ingaruka mbi zirimo kuvirwa ku buryo aho ari hose ahora yibinze.

Ubuzima bwe n'umuryango we muri rusange ntibworoshye kuko kuva yagira iki kibazo ntawundi murimo yabasha gukora ushobora kumwinjiriza we n'abana be batanu bakabona ikibatunga dore ko umugabo we akimara kubona ko umugore we ahuye n'ikibazo gikomeye yahise amutana abana.

Yagize ati" Ubwo mu mwaka wa 2017 nakurwagamo umwana wari wampfiriye mu nda bambaze naje guhura n'ikibazo cyo kuva njonjoba ku buryo buri munsi binsaba guhora nibinze".

Akomeza ati" Mu byukuri kubona amafunguro n'amafaranga y'ikode ry'inzu biragoye cyane kuko ntacyo nabasha gukora ngo mbone ikidutunga n'abana banjye cyane ko umugabo wanjye yahise ansigira abana nyuma yo kubona ko ndwaye".

Umwe mu baturanyi be waganiriye na BTN TV, yavuze ko uyu muryango ukwiye ubufasha bitewe nuko ntamikoro bafite kuko kuibona amafunguro n'amafaranga y'ikode ry'inzi ari ikibazo.

Agira ati" Uyu muryango wa Mukakirezi ukwiye guhabwa ubufasha kuko ubuzima bwabo ntibworoshye no kubona ibibatunga n'amafaranga y'ikode bisaba birabagora".

Uyu mubyeyi yakomeje abwira umunyamakuru wa BTN ko yivurije mu bitaro bitandukanye birimo ibnikorera mu Mujyi wa Kigali ariko biba iby'ubusa dore ko yakunze kubwirwa ko uburwayi bwe kugirango bukire bisaba amafaranga menshi bityo akaba asaba ubufasha ubuyobozi n'abagiraneza batandukanye binyuze kuri nimero ye ngendanywa ibaruye ku mazina ye Mukakirezi Liberata ariyo 0784762032.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kubaza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarore niba iki kibazo cy'uyu mubyeyi ubuyobozi bukizi binyuze kuri telefoni ye ngendanwa nytibyakunda kuko inshuro zitandukanye yamuhamagaye ntiyigeze amwitaba ndetse agerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ntibyakunda.

Igihe ikibazo cy'uyu mubyeyi Mukakirezi kizaba cyavugitiwe umuti cyangwa andi makuru mashya kuri cyo BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.


Iyi nkuru yakozwe na Umuyange Jean Baptiste ariko yandikwa na Elias DUSHIMIMANA

Related Post