Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwongeye kwihanangiriza abakora ubucuruzi butemewe bazwi nk'abazunguzayi.
Mu byo Umujyi wa Kigali uvuga ko ugiye guhangana na byo, hari abazunguzayi ngo badashaka kujya mu masoko bubakiwe, hamwe n’abacuruzi baha abazunguzayi igishoro (bita amadevize) cyangwa ibicuruzwa bajyana kuzunguza.
Ibi byagarutsweho na Aima Claudine Ntirenganya, Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa Bplus TV ku murongo wa telefoni.
Yagize ati" Nibyo koko abazunguzayi barahari, hari abajyanywe mu masoko banatewe inkunga 50,000 Frw kugeza ku 200,000 Frw Nyuma yo kuyahabwa hakorwa ubugenzuzi bugamije kureba niba amafaranga bahawe barayabyaje umusaruro nubwo hari abagaruka gukorera muri za nzira zitemewe bitewe nuko hari abayahawe bakabanza kuyakoresha ibindi bitarimo ubucuruzi".
Akomeza ati" Ubuzunguzayi ntibwemewe kuko buteza igihombo uhereye no kubabukora ndetse ko uzajya abufatirwamo azajya ahanwa hatirengagije n'ubagana uzajya acibwa ihazabu ingana na 10,000 Frw kimwe n'abacuruzi babaha ibintu ngo babibacururize hanze".
Nubwo ubuyobozi buvuga ko hari inkunga itangwa ku ruhande rw'abazunguzayi barimo abakorera mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima,Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko iyo nkunga ntayo bigeze baca iryera kuko ngo iyo bayihabwa ntibaba batandika ibiribwa byiganjemo imboga mu muhanda dore ko hari abamaze imyaka isaga 10 ari abazunguzayi.
Bamwe mu baganiriye na Bplus Tv, bavuze ko impamvu nyamukuru ibitera ari uko badafite igishoro gihagije cyatuma bajya gukorera mu masoko bubakiwe.
Umwe ati" Wa munyamakuru we nawe urasetsa rwose! Ngo baduteye inkunga? Yahe?. barayinteye sinaba ncururiza hano mu muhanda hatumuka ivumbi inyanya n'intoryi byanjye".
Undi ati" Iyo mfite 500 Frw, 1000 Frw cyangwa 2,000 Frw ndarangura kandi nkakuramo ayo kurya, ayo nishyurira abana banjye amashuri ndetse nkanabasha kwishyura ikode ry'inzu".
Aba bacuruzi bavuga ko baramutse batewe inkunga batera umugongo ubuzunguzayi cyane ko nabo babukora bazi ko butemewe.
Uretse ubuyobozi bwinubira ubuzunguzayi, n'abakorera mu masoko yubakiwe abahoze ari abazunguzayi, bavuga ko bahura n'igihombo gikomeye bitewe nuko abakiriya bakabonye batangirirwa mu ninzira n'abazunguzayi kandi bo badasora.