Rayon Sports inaniwe gutsinda Marine FC, mu mukino wa mbere wa Shampiyona, amakipe yombi anganya 0-0 , mu mukino utaryoheye abarebyi , ndetse wari wiganjemo amakosa menshi .
Iminota 5 ya mbere ikipe ya Marine FC, yihariye umupira ndetse ibonamo uburyo butandukanye , gusa ntiyabasha kugira icyo ibukoresha , ikipe ya Rayon Sports yagiye yinjira mu mukino gacye gacye , itangira no kubona uburyo imbere y'izamu , ku munota wa 20 Junior Elenga-Kanga yacenze ba myugariro ba Marine FC , aha umupira Muhire Kevin imbere y'izamu wenyine , awuteye umuzamu awukuramo.
Amakipe yombi yakomeje gukina acungana , gusa igice cya mbere kirangira banganya 0-0 , igice cya 2 Rayon Sports yatangiye ikora impinduka, Iraguha Hadji asimbura Charles Bbaale, Rayon Sports yahise itangira gusatira, ndetse ku munota wa 49 Iraguha Hadji ahusha uburyo bwiza imbere y'izamu , ikipe ya Marine FC yagarutse mu mukino yongera kurusha Rayon Sports guhererekanya , no kurema uburyo bw'igitego gusa nayo ntibashe kububyaza umusaruro.
Ku munota 60 Rayon Sports yongeye gukora impinduka, Niyonzima Haruna asimbura Aruna Mussa Madjaliwa, ku munota wa 74 Marine FC yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu ariko imipira 2 yose yatewe na Niyigena Ebenezer, umuzamu Ndikuriyo Patient ayikuramo, Amakipe yombi yakomeje gushaka uburyo yabona igitego ariko biranga biba iby'ubusa , ku munota wa 89 Niyonzima Olivier Sefu yahaye umupira mwiza Junior Elenga-Kanga, nawe imbere y'izamu wenyine umupira awutera hanze .
Iminota ya nyuma y'umukino, ikipe ya Rayon Sports yashatse uko yabona igitego, gusa bikomeza kwanga , umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota 3 , nayo irangirira mu kirere nta kipe iyibyaje umusaruro, umukino urangira nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi .