Gen MUBARAKH Muganga yageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC bubasigira isomo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-25 09:16:55 Imikino

Ubwo APR FC yari imaze gusezerera Azam FC iyitsinze ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2024, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen. MK Mubarakh Muganga yageneye ubundi butumwa abakunzi b’iyi kipe y’ingabo

Ni ubutumwa bwaje nyuma y'ubundi aherutse gutangaza bugamije kwizeza Abakunzi ba APR FC Intsinzi ku buryo bwizewe 110% ubwo yari imaze gutsindwa na Azam FC igitego 1-0 mu mukino ubanza mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo nkuko urubuga rw'iyi kipe aprfc.rw rwabyanditse.

Yagize ati “Bakunzi ba APR F.C, turabashimiye cyane ku intsinzi ya none mwagaragaje ko turi Intare. Nanone Ingabo zanyu zaje gushyigikira Intare zabo (APR F.C) zabashimiye kimwe n’Abandi bose baje gushyigikira ikipe.”

Akomeza ati " Ubuyobozi bwa APR F.C, abatoza n’ Abakinnyi mwese turabashimiye byimazeyo. Muri aba agaciro. Uyu niwo mwanya wo kureba uko tunoza kurushaho, dutegura urugamba ruri imbere, APR F.C, Intsinzi iteka“

Nyuma yo gusezerera Azam FC mu ijonjora ry’ibanze, APR FC izakina na Pyramid yo mu Misiri mu cyiciro gikurikiyeho.


Related Post