Ngoma: Barasaba kubakirwa Poste de Sante kuko bagorwa no kwivuriza kure

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-08-26 08:54:40 Ubuzima

Abaturage batuye mu duce dutandukanye mu Kagari ka Kaziba, mu Murenge wa Karembo, Akarere Ka Ngoma, barasaba kwegerezwa Poste de Sante kuko bagorwa no kwivuriza kure.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN TV , bavuze ko iki kibazo cyo kutagira hafi Poste de Sante bivurizaho, bibaviramo ingaruka nyinshi zirimo kurembera mu rugo no mu nzira.

Umubyeyi wigeze kugorwa n'urugendo ubwo yajyaga kwivuriza kure, yagize ati" Ubwo naringiye kubyara umwana ndi kugise naringiye gupfira nzira kubera kunanirwa cyane biturutse ku rugendo rurerure. Gupfa biroroshye cyane".

Undi nawe ati" Kwivuriza kure bituma twishyura abamotari amafaranga y'umurengera bitewe n'umuhanda, kuba ari kure ikindi ari nijoro".

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Madame Niyonagira Nathalie  ku murongo wa telefoni, yatangarije umunyamakuru wa BTN TV , ko iki kibazo gihangayikishije aba baturage cyatangiye kuvugutirwa umuti.

Agira ati" Nibyo koko icyo kibazo cyari gihari ariko cyashakiwe igisubizo ahubwo dutegereje abaganga bazakorera muri Poste de Sante ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima".

Igihe iki kibazo kizaba cyabonewe igisubizo burundu BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Gatera Alphonse/BTN TV mu Ntara y'Uburasirazuba

Related Post