Abaturage baturiye n'abakoresha umuhanda Kabare-Murindi uherereye mu Karere ka Kayonza, batewe inkeke n'iyangirika ryawo kuko ugenda uteza impanuka za hato na hato.
Bamwe muri aba baturage baganiriye na BTN TV barimo bawugendamo nk'abanyamaguru n'abatwara ibinyabiziga, bavuga ko bahangayikishijwe cyane n'ikibazo cy'uyu muhanda Kabare-Murindi, kubera ko bitoroha kuwunyuramo yaba mu gihe cy'imvura cyangwa mu mpeshyi.
Bati" Uyu muhanda wacu warangiritse ku buryo bubabaje, yaba umunyamaguru, ufite ikinyabiziga ntaworohewe n'imiterere yawo.".
Mu gahinda kenshi, bakomeza bavuga ko hari abaguze amagare yo kugenderaho ariko kubera imiterere mibi y'uyu muhanda, byatumye bamwe bayabika mu nzu none bikaba byarasubije iterambere ry'abawuturiye n'abawukoresha.
Hari undi muturage watangarije BTN ko uyu muhanda kuva watangira kwangirika wapfiriyemo abantu babiri kubera impanuka.
Agira ati" Uyu muhanda uzatumara twese pe mu gihe utarakorwa. Maze kubona abantu babiri bawupfiramo kubera impanuka uteza".
Icyifuzo cy'aba baturage ni uko wakorwa bakongera kuwugenderamo ntankomyi dore ko amafaranga bishyura moto ari menshi dore ko ntamodoka nyishi zikiwunyuramo.
Kuri iki kibazo cy'umuhanda Kabare-Murindi, kumurongo wa telefoni, Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco wihanganishije akanahumuriza aba baturage, ntiyahakaniye aya makuru umunyamakuru wa BTN anavuga ko iki kibazo kiri gushakirwa igisubizo biturutse ku ngengo y'Imari y'Akarere.
Ati" Iki kibazo turakizi, Haracyashakishwa ubushobozi n'ingengo y'imari y'akarere byatuma umuhanda ukorwa. Ibyo twababwira ni uko baba bihanganye kugeza umuhanda wubatswe".
Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.
Umuyange Jean Baptiste/ BTN TV mu Burasirazuba bw'U Rwanda.