Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yirukanye abasirikare bakuru barimo Gen Maj Martin Nzaramba, Col Dr Etienne Uwimana n’abandi ba Ofisiye 19 bakuru n’abato.
Gen Maj Martin Nzaramba yigeze kuba Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho mu gihe Col Dr Etienne Uwimana we yari asanzwe ari Umuganga ndetse yamaze igihe kinini avura mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Mu mwaka wa 2020 Col Dr Etienne Uwimana yari yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Itangazo ryashyizwe hanze n’Igisirikare cy’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, rivuga ko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yatanze kandi uburenganzira bwo kwirukana no gusesa amasezerano y’abandi basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.
Ntabwo higeze hatangazwa impamvu aba basirikare bakuru birukanywe, gusa amategeko ya RDF agena ko umuntu wese ukora ibikorwa bitesha agaciro umwuga wa gisirikare birimo ubusinzi bukabije cyangwa se ibitesha agaciro umwuga wa gisirikare ariko byatuma akurikiranwa mu nkiko za gisirikare nko gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi; yirukanwa.
Mu mpamvu zituma umusirikare yirukanwa mu gisirikare harimo amakosa akomeye ajyanye no kuba atarubahirije indangagaciro za gisirikare.
Harimo nko kutarangwa n’indangagaciro ziranga Ingabo z’u Rwanda zirimo kuba umuntu agomba kubaha inzego za gisirikare. Umusirikare wagaragayeho ruswa cyangwa amacakubiri, amatiku, kurema uduce n’ibindi nawe aba ashobora kwirukanwa nkuko .
Gusesa amasezerano mu gisirikare bibaho iyo umukoresha abonye ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.