• Amakuru / MU-RWANDA

Arikiyepisikopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yageze muri Cameroun aho ari kwitabira urugendo rwemewe rwa Papa Leo XIV uri gusura icyo gihugu kuva ku wa 15 kugeza ku wa 18 Mata 2026.

Papa  Leo XIV yatangiriye urugendo rwe muri Afurika ku wa 13 Mata 2026, arutangirira mu gihugu cya Algeria, aho yarusoje ku wa 14 Mata mbere yo gukomereza muri Cameroun.

Mu gihugu cya Cameroun, Papa Leo XIV ategerejwe kwibanda ku nsanganyamatsiko zikomeye zirimo,amahoro n’ubwiyunge ,kubana mu mahoro kw’abaturage ,iterambere ry’urubyiruko  iterambere ry’ imibereho myiza (ubukungu, imibereho, roho n’umubiri)

Antoine Cardinal Kambanda yagizwe Kardinali ku wa 28 Ugushyingo 2020 na Pope Francis.

Nyuma y’aho, Vatican yamuhaye inshingano zikomeye zirimo: kuba umwe mu bagize Urwego rushinzwe Ivugabutumwa no kuba mu Rwego rushinzwe Umuco n’Uburezi .

Ibi bituma aba umwe mu bakardinali bahabwa inshingano zo guherekeza Papa mu ngendo nk’izi, bitewe n’ubumenyi n’inshingano bafite bijyanye n’insanganyamatsiko z’uru ruzinduko.

Muri uru ruzinduko rwagutse rwa Pap Léon XIV Afurika biteganyijwe ko nava muri Cameroun azajya  muri Angola  aho  mu biganiro azahagirira bizibanda ku iterambere ry’urubyiruko, iterambere rusange ndetse n’ingaruka za ruswa n’amateka y’ubukoloni

Mu gihe  muri Equatorial Guinea, azagaruka cyane ku burezi, umuco n’uruhare rw’Itorero mu guteza imbere amahoro

Umubare munini w’Abakardinali b’Abanyafurika bari mu baherekeje Papa muri uru ruzinduko, bigaragaza ko Kiliziya Gatolika ikomeje guha agaciro Afurika.

Ubu Afurika ifite abarenga 20% by’Abakirisitu Gatolika ku isi, ari na yo mpamvu Vatican irushaho gushyira Abanyafurika mu myanya ikomeye ku rwego mpuzamahanga.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments