Hashyizweho amabwiriza akumira icyorezo cy’ubushita bw’inkende mu bigo by'amashuli

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-02 12:26:58 Ubuzima

Mu gihe abanyeshuri bitegura gutangira amasomo mu bigo by'amashuri mu mwaka wa 2024-2025, Leta y’ u Rwanda yashyizeho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cy’ ubushita bw’ inkende buzwi nka MPOX  hagamijwe kugenzura abanyeshuri uko bahagaze mbere y’uko burira imodoka basubira ku ishuri cyangwa binjira mu kigo.

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ubuzima RBC gisaba ibigo by’amashuri gukumira icyorezo binyuze mu kugenzura abanyeshuri binjira mu kigo.

Amabwiriza ya RBC agaragaza ko hagomba gushyirwaho ahantu habugenewe hakorerwa isuzumwa mbere y’uko abanyeshuri binjira mu mashuri, abanyeshuri batega imodoka, hasabwe ko ahantu bategera imodoka nka stade Nyamirambo n’ahandi hateganyijwe hashyirwaho isuzumwa mbere yo kwinjira mu modoka.

Isuzumwa rikorerwa abanyeshuri n’abandi binjira mu bigo by’amashuri rigimba gukomeza buri munsi mbere y’ uko amasomo atangira, kandi hakongerwa ubukangurambaga bw’isuku n’isukura, hibutswa isuku rusange n’isuku y’umuntu ku giti cyane.
Kigira kiti "Abanyeshuri bagomba gusuzumwa umuriro, ibindi bimenyetso bigaragara ku mubiri mbere yo kwinjira mu kigo."

RBC kandi ivuga ko ubushita bw’inkende bwandurira mu mibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa idakingiye, gusuhuzanya no gukora ku kintu cyakozweho n’uburwaye.

Umuntu urwaye ubushita atangira kugaragaza ibimenyetso mu minsi 2 kugera ku minsi 21, cyakora abanyarwanda bose basabwa kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by’ubushita birimo kugira ibiheri bimeze nk’ubushye bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimagura, ufite ibyo biheri bikutera kubabuka ku mubiri, cyane cyane mu myanya ndangagitsina, mu maso, mu mugongo, ku biganza no ku birenge.

Ufite ubushita bw’ inkende arangwa no kugira umuriro mwinshi, kugira inturugunyu cyangwa amasazi no kubyimba mu nsina z’amatwi, kubabara umutwe bikabije no kubabara umugongo n’imikaya.

Bumwe mu buryo bwo kwirinda ubushita bw’inkende burimo kwirinda gukora ku muntu wgaragaje ibimenyetso, kwirinda gukorana mibonano mpuzabitsina n’umuntu wagaragaje ibimenyetso by’ubushita bw’inkende, ahubwo abantu bagakaraba intoki kenshi kandi neza bakoresha isabune n’amazi cyangwa imiti ikoreshwa mu gusukura intoki.

RBC isaba umuntu wese ugaragaje kimwe mu bimenyetso by’ ubushita bw’inkende kwihutira kujya ku kigo nderabuzima kimwegereye nkuko KigaliToda ibitangaza dukesha iyi nkuru.

RBC ivuga ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bagaragaje ibimenyetso by’ ubushita bw’inkende mu kwezi kwa Nyakanga 2024 ariko bitaweho bamwe bakaba barakize basezererwa mu bitaro, mu gihe abandi bakomeje kwitabwaho kandi batarembye.

Related Post