Kinyinya: Abatuye ahazubakwa "Green City Kigali" batewe ubwoba nuko bashobora kwimurwa ntangurane

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-05 09:19:57 Ubukungu

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Nzeri 2024, Nibwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali, bwatangarije mu Kiganiro n'itangamakuru ko inyigo yo kubaka umujyi urengera ibidukikije (Green City) uzubakwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, mu Tugali tubiri twa Agasharu n’aka Murama yamaze kurangira.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imyubakire n’iganamigambi ry’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Muhirwa Solange,asabanura ko  igishushanyo cya Green City kigaragaza ko ari umujyi  ubazaba worohereza abahuwutuye kubona ibyo bifuza byose.

Ati: “Aha hantu Kinyinya ni nkaho turimo gukora igerageza ry’umushinga, nitumara kuhakorera tuzimukira no mu bindi bice by’umujyi wa Kigali.”

Yunzemo ati: “Twifuje ko ibintu byose umuntu akeneye yajya abibona akoze urugendo rw’amaguru rutarengeje iminota 15.”

Muhirwa asobanura ko muri uwo mujyi utangiza ibidukikije hazashyirwamo amasoko, amashuri, aho abantu babona akazi ku buryo batazajya bajya kubishakira ahandi bateze imodoka zisohora ibyuka bihumanya ikirere.

Bamwe mu baturage batuye mu duce dutandukanye tuzubakwamo Umujyi w'ikitegererezo, Green City Kigali, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bavuga ko uyu mushinga ugiye kubahindurira ubuzima cyane ko bamwe bazahabwa akazi.

Aba baturage bavuga ko banahangayikishijwe cyane nuko uyu mushinga ushobora kubimura ntangurane. bityo bagasaba ko batazimurwa nkuko abari batuye Kagongondo babikozwe.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imyubakire n’igenamigambi ry’imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, avuga ko uyu Mujyi w'akataraboneka uzorohereza cyane abawutuyemo.

Ku wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, Nibwo Ubuyobozi bw’Umushinga ‘Green City  Kigali’ uzubakwa ku buso bwa Hegitari 600, imbere y'imbaga y'abaturage bari bicaye mu rusengero rwa ADPR Kinyinya, bwabamurikiye igishushanyo mbonera cy’uyu mushinga.

Related Post