Muhanga: Umuturage ukomeje kugaraguzwa agati n'indwaya y'amayobera, aratabaza Leta n'abagiraneza

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-05 16:49:46 Ubuzima

Umuturage witwa Mukanyabyenda Marie Rose, utuye mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Cyeza, Akarere ka Muhanga, arwaye uburwayi bw'amayobera bwamufashe bwamufashe ku kibero cy'akaguru k'ubumoso.

Ubwo uyu muturage yaganiraga na BTN TV, yavuze kuva yarwara iyi ndwara atigeze yoroherwa n'ubuzima habe na gato kuko aho bwamufashe hamurya ku buryo ntakintu yakwimarira.

Yagize ati" Ubu burwayi bwamfashe nkiri umwana kugeza magingo aya nkibufite, bwamfashe ahantu habi cyane ku buryo ntakintu nakwimarira. Kurya, kwambara no kwivuza ntibicyinyorohera habe na gato".

Uyu mubyeyi yakomeje abwira umunyamakuru wa BTN ko yagerageje kwivuriza mu bitaro bitandukanye ariko ahageze bakamubwira ko bigoye kuba yakira cyakora ubwo yajyaga kwivuriza mu Bitaro bya Butaro, yaje kubwirwa ko byibura kugirango akira byasaba amafaranga angana na Milioni 5 Frw.

Nyuma yo kubwirwa ko aramutse afite ayo mafaranga uburwayi bwe bwavurwa kandi bugakira, ngo yagerageje gushakisha aho ayakura ariko ntibyamuhira. Bityo akaba asaba ubufasha abagiraneza ndetse na Leta kumufasha kuyabona kuko ayabonye yahita yibuza ku buryo yahita akira iyo ndwara itamworoheye.

Agira ati " Nirukanse ahantu hatandukanye nivuza ariko ntibyampira cyakora ubwo nageraga ku Bitaro bya Butaro naje kubwirwa ko ndamutse mfite amafaranga angana na Milioni 5 Frw bamvura kandi ngakira. Ubwo rero nkaba nsaba ubufasha abagiraneza ndetse na Leta kuko nyabonye nahita nivuza iyi ndwara ikomeje kunzahaza".

Nk'ijisho ry'umunyamakuru, ubu burwayi bwamufashe ku itako, ku muntu utabuzi arebye yagirango ni igitenge gikoze mu ruhu rw'umuntu gitendera kuko ni uruhu rwiyometse ku itako rye ku buryo binamubangamira ku kwambara imyenda runaka.

Uyu muturage yaboneyeho gutanga nimero ishobora gufasha uwo ariwe wese wifuza kumufasha cyangwa kumugana ariyo 0788722189 ibaruye kuri Mukanyabyenda Marie Rose.

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'akarere ka Muhanga ntibyamworohera kuko inshuro zitandukanye yahamagaraga umuyobozi w'aka karere ku murongo wa telefoni ntiyigeze yitaba ndetse n'ubutumwa bugufi yamwandikiye ntiyigeze abusubiza.

Igihe iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Mahoro Samson/BTN TV mu Ntara y'Amajyepfo

Related Post