Amavubi anganyije na Nigeria imbere ya President Kagame wongeye kwizera Ruhago

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-09-10 15:28:04 Imikino

Imbere ya President Kagame ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi , inganyije na Nigeria 0-0 , mu mukino w'umunsi wa 2 mu gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cya Africa  , umukino wa mbere Amavubi yakiniye kuri Stade Amahoro.

Ikipe y'igihugu y'urwanda yari yakoze impinduka imwe , aho Rubanguka Stive yari yahaye umwanya Mugisha Bonheur, ikipe y'igihugu ya Nigeria yari yabanze hanze bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye, barimo nka Kelechi Ihenacho , Victor Osimhen na Alex Iwobi, ku munota wa 2 w'umukino Niyomugabo Claude yakoze ikosa imbere y'izamu, yihera umupira abakinnyi ba  Nigeria ariko nabo ntibabyaza umusaruro ayo mahirwe , ku munota wa 6 ikipe y'igihugu y'uRwanda yabonye uburyo , ku mupira wahinduwe na Mugisha Gilbert, ariko Mugisha Bonheur umupira awushyize ku mutwe uca hejuru y'izamu.

Ikipe y'igihugu y'uRwanda yatangiye irusha cyane ikipe y'igihugu ya Nigeria, yo wabonaga isa birimo kwiga imikinire y'Amavubi, ku munota wa 15 Nigeria yongeye kubona uburyo bwiza , ariko umupira Ademola Lukuman yari azamukanye , ateye mu izamu  Ntwali Fiacre awukuramo , ku munota wa 25 Mugisha Gilbert yakoze ikosa imbere y'izamu aha umupira Victor Boniface , ataye mu izamu abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'uRwanda bakiza izamu , ku munota wa 31 Ademola Lukuman yongeye guhusha uburyo bwabazwe wenyine imbere y'izamu, Ntwali Fiacre umupira awufata neza .


President Paul Kagame yongeye kugaruka kureba Amavubi nyuma y'imyaka 20 

Ku munota wa 37 Nigeria yongeye guhusha uburyo bwabazwe, ku mupira watewe na Victor Boniface ifata umutambiko w'izamu , Ademola Lukuman awusubijemo Niyomugabo Claude awukuramo , kugeza kuri iyi munota ikipe y'igihugu ya Nigeria yaririmo kurusha uRwanda bikomeye, amakipe yombi yatangiye gusatirana asimburana ku izamu , igice cya mbere kirangira nta nimwe ibashije kureba mu izamu ry'indi.

Igice cya 2 Nigeria yatangiranye impinduka, Samuel Chukwez asimburwa na Moses Simons,  mu gihe Victor Boniface yasimbuwe na Victor Osimhen, ku munota wa 54 Ntwali Fiacre yongeye gutabara Amavubi, ku mupira Ademola Lukuman yasigaranye wenyine imbere y'izamu, ariko Ntwali Fiacre ahagarara neza umupira awushyira muri koroneri, ku munota wa 62 uRwanda rwakoze impinduka ya mbere Samuel Guelette asimbura Mugisha Gilbert.


Nubwo stade itari yuzuye ariko abanyarwanda bashyigikiye bihagije ikipe y'igihugu Amavubi 

Ku munota wa 68 ikipe y'igihugu y'uRwanda yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ariko Kwizera Jojea ntiyabasha kububyaza umusaruro, ku munota wa 70 Nigeria yongeye gukora impinduka Frank Enyeka asimbura Wilfred Ndidi , ku munota wa 72 Ntwali Fiacre yongeye gukora akazi gakomeye , akuramo umupira ukomeye wari utewe na Bruno Onyemaechi , iminota ya nyuma y'umukino ikipe y'igihugu y'uRwanda yasatiriye cyane Nigeria , ishaka uko yabona igitego gusa bikomeza kwanga .

Ku munota wa 89 Gitego Arthur yasimbuye Nshuti Innocent, Ruboneka Jean Bosco asimbura Kwizera Jojea, umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 5 , amakipe yombi akomeza gushaka ko buri imwe yabona igitego ariko bikomeza kwanga, ndetse umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0 , Nigeria ikomeza kwandika amateka mabi yo kudatsindira ku butaka bw'urwanda .

Related Post