Nyagatare: Abatuye mu mudugudu udafite abajyanama b'ubuzima bamazwe impungenge

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-12 07:58:36 Ubuzima

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Nibwo Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatere, bwatangaje ko ikibazo cy'abaturage badafite abajyanama b'ubuzima, mu Murenge wa Rwimiyaga, Akagari ka Kirebe, mu Mudugudu wa Kirebe, cyatangiye gushakirwa igisubizo.

Ni ubutumwa butanzwe nyuma y'ikiganiro BTN iherutse kugirana na bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Rwimiyaga, aho bavugaga ko mu Mudugudu batuyemo wa Kirebe, ntabajyanama b'ubuzima bafite, bityo bikabagiraho ingaruka zirimo kurwaragurika kuko ntabufasha bwibanze bahita babona.

Musabyimana Christine yabwiye BTN TV ko kuba ntabajyana b'ubuzima babona hafi bituma batabona uko baboneza neza urubyaro uko bikwiye bikabaviramo kubyara abo batabasha kurera.

Yagize ati" Kuba iwacu tudafite abajyanama b'ubuzima bitugiraho ingaruka nkatwe ababyeyi kuko tugorwa cyane no kutabonereza ku gihe urubyaro bigatuma tubyara abana tutbasha kurera".

Undi nawe witwa Mutuyimana Yacentha yatangarije umunyamakuru wa BTN ati" Iki kibazo gikoma mu nkora ubuzima bw'abana bacu kuko iyo barwaye barembera mu ngo bitewe nuko ahandi twagakwiye kubajyana ari kure dore ko ari inyuma y'ishyamba rinini".

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Mibereho Myiza y'Abaturage, MUREKATETE Juliet, kuri iki kibazo cy'abaturage badafite abajyanama b'ubuzima, ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko icyo kibazo kiri gushakirwa igisubizo, aho byitezwe ko mu minsi mike iri imbere, kizaba cyavugutiwe umuti.

Agira ati" Icyo kibazo kirazwi uretse ko hadakenewe abajyanama b'ubuzima gusa kuko hari n'ibindi byiciro bikenewe birimo abajyanama b'ubworozi n'abajyanama b'imibereho myiza. igikenewe ni uko abaturage bagomba guhabwa serivisi nziza twese dufatanyije bityo rero icyo kibazo vuba aha kizaba cyavugutiwe umuti".

Kugeza ubu mu Rwanda hari abajyanama b'ubuzima hafi ibihumbi 60.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2028 binyuze muri gahunda yo gukuba 4 abakora mu rwego rw'ubuzima, hazaba habonetse ababarirwa mu bihumbi 32 biyongera ku basanzwe bahari, bose bakazafatanya n'abajyanama b'ubuzima kwita ku buzima bw'abaturage.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru


Umuyange Jean Baptiste/BTN TV

Related Post