Kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024, Nibwo ku Cyicaro gikuru cya Croix-Rouge y’u Rwanda, mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo, hateraniye abayobozi n'abakoranabushake bo mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w'Ubutabazi Bwibanze hibandwa kuri siporo.
Uyu munsi ngarukamwaka wizihizwa ku rwego rw'Isi tariki ya 14 Nzeri, muri uyu mwaka wa 2024, ufite insanganyamatsiko igira iti " Ubutabazi bw'Ibanze muri Siporo" ufatwa nk'umunsi udasanzwe kubera ibikorwa by'indashyikirwa by'abakorerabushake ba Croix Rouge, aho bafatwa nk'inkingi ikomeye mu buzima bwa muntu, kuri ubu mu Rwanda ukaba wizihijwe hifashishijwe umukino w'umupira w'amaguru wahuje amakipe abiri agizwe n'abakinnyi by'abakorerabushake.
Uyu mukino warangiye ku kinyuranyo cy'ibitego bibiri ku busa ndetse ikipe itsinze ihabwa igikombe, waranzwe n'ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha uwagiriraga ikibazo muri uyu mukino dore ko hari uwagize ikibazo gikomeye gusa kubwo amahirwe aroroherwa nyuma yo kuvurwa.
Bamwe mu bakorerabushake b'uyu muryango urengera imbabare mu Rwanda(Croix Rouge Rwanda), baganira na BTN, batangaje ko bishimira ko serivisi batanga irengera ubuzima bw'ikiremwa muntu mu gihe cy'amajye ndetse bakanashima agaciro bahabwa n'abaturage n'abayobozi b'uyu muryango.
Mugombankwano Salam(Mimi) w'i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye BTN ko yahoranye inzozi zo kwinjira muri Croix Rouge bitewe nuko ibikorwa byayo byari bihuye n'impuhwe n'umutima wa kimuntu asanganywe ndetse ko nyuma yo kuwinjiramo byamuhinduriye ubuzima bitewe nuko iyo yafashije abababaye bimuhesha imigisha.
Yagize ati " Croix Rouge yari inzozi zanjye bitewe n'ibikorwa byiza byayo bihuje neza nuko ndi. Na nyuma yo kuba umukorerabushake wayo byampesheje imigisha kuko gufasha abababaye biranezeza, uzi kugarurira umuntu ibyishimo wari wabibuze uko bimera".
Cyusa China umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge y'u Rwanda aganira na BTN, yavuze ko afite icyizere cy'uko mu minsi iri imbere baziyongera ku buryo mu midugudu no mu bigo by'amashuri umubare wabo uzaba uri hejuru dore ko ubuyobozi bwa Croix Rouge Rwanda bwatangiye ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu ndetse akanakangurira abandi kubiyungaho.
Ati" Nkatwe abakorerabushake dufite icyizere cy'uko mu minsi iri imbere tuzaba twiyongereye ku buryo mu midugudu no mu mashuri umubare uzaba wazamutse dore ko ubuyobozi bwatangiye gukora ibishoboka byose ubukangurambaga bugakorwa hose ndetse n'abandi byu mwihariko urubyiruko bakaza kitwiyungaho tugafatanya tukubaka igihugu n'ubuzima bw'abagituye".
Mpazimaka Emmanuel, Umuyobozi w'Umuryango urengera imbabare mu Rwanda w'umusigire( Croix Rouge Rwanda), aganira n'itangazamakuru, yavuze ko uyu muryango wishimira intambwe wateye ubifashijwemo n'abakorerabushake bawo bitewe n'umuhate baba bafite umunsi ku wundi.
Ati" Turishimira intambwe Croix Rouge y'u Rwanda itera umunsi ku munsi ibifashijwemo n'abakorerabushake bayo badahwema gushyira umutima ku buzima bw'ikiremwa muntu byu mwihariko uburi mu kaga.
Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abanyanuryango ba Croix Rouge y'u Rwanda bagera ku 100,000 bahawe amahugurwa atanga ubumenyi bw'ubutabazi bw'ibanze bufasha mu kumenya gutabara uhuye n'ikibazo Ako kanya.
Nko mu myaka itambutse y’ibikorwa irimo uwa 2020-2021, Croix-Rouge y’u Rwanda yakoranye bya hafi na Guverinoma y’u Rwanda, cyane cyane Minisiteri ifite Ibikorwa by’Ubutabazi mu nshingano (MINEMA), haba mu gufasha Abanyarwanda mu bijyanye no guhindura imyumvire ijyanye no kwirinda ibiza ndetse n’ibyorezo hifashishijwe itangazamakuru n’itumanaho, mu gutanga ubutabazi bw’ibanze no kongerera ubushobozi abakorerabushake, haba mu guteza imbere isuku n’isukura, kwita ku buzima bw’mpunzi, gufasha abasubijwe inyuma n’ingaruka za Koronavirusi, haba mu kubaha ibiribwa, kubaha imfashanyo y’uburyo bwo gutanga amafaranga ndetse no guhuza imiryango y’ababuranye n’ababo. Ibyo byose bigakorwa hagamijwe kubungabunga ubuzima bwa muntu.