Umugizi wa nabi yagerageje kwicira Donald Trump mu rugo rwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-16 19:14:42 Amakuru

Kuri iki Cyumweru tariki 15 Nzeri 2024, Nibwo umugizi wa nabi yagerageje kwivugana arashe Donald Trump gusa kubwo amahirwe atabarwa igitaraganya n’inzego zishinzwe umutekano.


Amakuru avuga ko Trump uri kwiyamamariza kongera kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ngo ubwo yari mu rugo rwe, abashinzwe umutekano babonye umuntu witwaje intwaro wari wihishe mu byatsi, hafi y’umwobo wa gatandatu, uwa karindwi n’uwa munani w’ikibuga cya Golf.

Apnews itangaza ko abashinzwe umutekano babonye umunwa w’imbunda, uhinguka mu byatsi ndetse Trump ntiyari kure ye kuko harimo metero ziri hagati ya 274 na 557.

Abashinzwe umutekano bihutiye guhita barasa ha hantu babonye wa mwicanyi, na we ahita yiruka ahungira mu modoka, gusa yaje guhagarikwa arafatwa arafungwa mu gihe Trump na we yahise ahungishwa aho hantu igitaraganya.

Umwicanyi yari afite imbunda ya AK-47 na camera nto ya GoPro. Bivugwa ko uwo mugizi wa nabi yitwa Ryan Wesley Routh.

Inzego z’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uburyo uwo mugizi wa nabi yageze hafi ya Trump bene ako kageni.

Related Post