• Amakuru / MU-RWANDA


Mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2026, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 150, ikaba iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gice. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 28 na 105. Iminsi izagwamo imvura izaba iri hagati y’iminsi itandatu (6) n’umunani (8) bitewe n’imiterere ya buri hantu. 

Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga iva mu gice cy’amajyepfo y’Isi rizamuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo. Ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 30, naho ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 18.

Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda, uteganyijwe mu bice bitandukanye by’Igihugu. 2. Imvura iteganyijwe: Imvura iri hagati ya milimetero 130 na 150, iteganyijwe mu bice byinshi by’Uturere twa Nyamasheke na Rusizi, uburengerazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Nyaruguru, uburengerazuba bw’ Akarere ka Nyamagabe ndetse n’amajyaruguru y’Uturere twa Musanze, Burera na Gicumbi.

Imvura iri hagati ya milimetero 110 na 130 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y’Iburengerazuba, ibice bisigaye by’Uturere twa Musanze, Burera, na Nyamagabe, Akarere ka Gakenke uretse amajyepfo yako, amajyaruguru n’ibice byo hagati by’Akarere ka Nyaruguru, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Uturere twa Muhanga na Rulindo, ibice byo hagati by’Akarere ka Gicumbi, ndetse n’ibice bito by’uburengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango, na Nyagatare.

Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110 iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali uretse mu majyepfo y’Akarere ka Kicukiro, mu bice byinshi by’Uturere twa Kamonyi na Gisagara, ahasigaye mu Turere twa Nyaruguru, Huye, Muhanga, Gakenke, Rulindo na Gicumbi, mu bice byo hagati by’ Uturere twa Nyanza, Ruhango na Nyagatare, kimwe no mu burengerazuba bw’Uturere twa Gatsibo na Rwamagana.

Imvura iri hagati ya milimetero 70 na 90 iteganyijwe mu bice by’Amayaga, mu bice bisigaye by’Umujyi wa Kigali n’iby’Intara y’Iburasirazuba uretse uburasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, na Kirehe, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 70.

Ubushyuhe bwo hejuru: Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 27 na 30, buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali n’iby’Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana; buteganyijwe kandi mu bice by’Amayaga ndetse no mu kibaya cya Bugarama.

Ubushyuhe bwo hejuru bucye buri hagati ya dogere Selisiyusi 21 na 23 buteganyijwe mu Karere ka Burera, mu bice byinshi by’Uturere twa Musanze, Nyabihu, Ngororero, Nyamagabe na Nyaruguru, mu bice byo hagati by’ Akarere ka Karongi, amajyaruguru y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi, ndetse no mu burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.

Ahateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bucye ni mu bice byinshi by’Akarere ka Nyabihu, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Uturere twa Musanze na Ngororero, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse no mu burasirazuba bw’Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu, hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi buri hagati ya dogere Selisiyusi 9 na 11.

Mu bice byo hagati n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, henshi mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, amajyepfo n’uburasirazuba by’Akarere ka Kayonza, amajyaruguru y’Akarere ka Kirehe ndetse no mu kibaya cya Bugarama, niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 15 na 18.

 Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda niwo uteganyijwe mu Gihugu. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 12 ku isegonda (reba ibara ry’icunga ku ikarita y’umuyaga) uteganyijwe mu majyaruguru y’Akarere ka Kayonza, uburasirazuba bw’Akarere ka Gatsibo, amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare, uburasirazuba bw’amajyaruguru y’Akarere ka Rubavu ndetse no mu burengerazuba bw’Akarere ka Nyabihu.

Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda (reba ibara ry’icyatsi ku ikarita) uteganyijwe mu Karere ka Gakenke, henshi mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Rubavu, Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara, Kamonyi, Muhanga, Ngororero, Burera, Rulindo na Gicumbi, amajyaruguru n’uburengerazuba by’Umujyi wa Kigali, uburasirazuba n’amajyepfo by’Akarere ka Musanze, uburasirazuba bw’Uturere twa Nyabihu, Karongi, Ngoma na Rwamagana, uburengerazuba bw’Uturere twa Ruhango, Kirehe, Kayonza na Nyagatare.

Ahasigaye mu Gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda (reba ibara ry’umuhondo).

Bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa ubutaka bukaba bwaramaze gusoma, hakaba hanateganyijwe imvura nyinshi irimo inkuba n’umuyaga mwinshi muri iki gice cya gatatu cya Werurwe, mu bice byinshi by’Igihugu cyane cyane iby’imisozi miremire harimo Umujyi wa Kigali, Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo; METEO RWANDA iragira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ingaruka zaturuka ku mvura nyinshi, inkuba n’umuyaga mwinshi biteganyijwe, bakurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zishinzwe gukumira Ibiza. 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments