Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, Nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi, hatangiye gukwirawira inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'umukinnyi wa filime w'Umwongereza, David Graham witabye Imana afite imyaka 99 y'amavuko.
Bamwe mu bahuriye muri uyu mwuga wa Sinema na David Graham barimo Jamie Anderson batangaje iyi nkuru y'akababaro, banavuga ko uyu 'munyabigwi' azibukirwa kuri byinshi birimo kuba inshuti y'abantu ndetse n'ubuhanga bwihariye yagaragaje mu gihe yari akiriho.
Anderson yavuze ko mu byumweru bicye bishize aribwo abafana be baririmbiraga David isabukuru nziza y'amavuko, none ubu akaba yamaze kubavamo bitunguranye nkuko Skynews yabyanditse.
Yagize ati: "None nyuma y'ibyumweru bike atuvuyemo. David yari umuntu mwiza kandi w'umugwaneza, akoresha neza igihe cye ndetse n'impano ye. Azakumburwa cyane."
Graham wavukiye i London mu Bwongereza tariki ya 11 Nyakanga 1925, yatangiye umwuga wa Filimi mu 1952, akaba yaragaragaye muri filime zitandukanye zirimo nk'iyitwa "Children's Show Peppa Pig" aho yakinnye nka Grandpa Pig, akina muri Doctor Who, Coronation Street, Casualty n'izindi nyinshi.