Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Gasogi United, igitego 1-0 mu mukino wari wavuzweho amagambo menshi , ibona amanota 3 ya mbere muri uyu mwaka w'imikino .
Wari umukino w'umunsi wa 4 wa Shampiyona , umukino wa mbere wa Shampiyona wakiniwe kuri stade Amahoro nshya, ikipe ya Gasogi United niyo yatangiye isatira ndetse ku munota wa mbere ibona uburyo bwiza bw'igutego ariko ntiyabubyaza umusaruro ,ikipe ya Rayon Sports nayo yahise ibona uburyo bwiza , ariko Omar Gning umupira ntiyawushyira mu izamu , ku munota wa 5 Gasogi United, yongeye guhusha uburyo bukomeye ku makosa y'umunyezamu wa Rayon Sports Khadime, Ndiyaye wafashe umupira arawuremura , gusa Kabanda Serge wenyine imbere y'izamu, umupira awutera hanze .
Ikipe ya Gasogi United yakomeje kurusha Rayon Sports, ndetse ikomeza kuyisatira bikomeye, ariko ba myugariro bayo bakomeza kwitwara neza, ikipe ya Rayon Sports nayo yagiye igaruka mu mikino gacye gacye , ndetse nayo itangira gushaka uburyo bw'igitego , gusa nayo ikomeza kuyapfusha ubusa , ndetse igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya 2 ikipe ya Rayon Sports yatangiye neza , ndetse ku munota wa 50 , Charles Bbaale afungura amazamu , ku mupira yaherejwe na Iraguha Hadji, ku munota wa 52 Rayon Sports yongeye gutsinda igitego , ariko umusifuzi avuga ko habayeho kurarira , ku munota wa 63 ikipe ya Gasogi United yabonye ikarita itukura yahawe captain wayo Muderi Akbar , ku ikosa YAKOREYE Aruna Mussa Madjaliwa, ikipe ya Gasogi United yahise isubira inyuma , itangira kurinda izamu ryayo.
Ku munota wa wa 71 ikipe ya Rayon Sports, yakoze impinduka ya mbere, Ndayishimiye Richard asimbura Niyonzima Olivier Sefu, ku munota wa 76 Gasogi United yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu ariko Khadime Ndiyaye umupira awukuramo, Rayon Sports yakomeje nayo gusatira ishaka igitego cya 2, gusa bikomeza kuyigora , kuko itabyazaga umusaruro amahirwe yabonaga, umusifuzi yongeyeho iminota 4 , umukino urangira Rayon Sports ibonye amanota 3, itsinze igitego 1-0.