Ku wa Kane tariki 19 Nzeri 2024, Nibwo abacuruzi batandukanye bacururiza mu isoko rya Gikondo "Mini Market Kigarama" riherereye mu Kagari ka Karugira, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro batangarije itangazamakuru ko batewe ubwoba n'ingaruka z'izamuka ry'amafaranga bari kwakwa na rwiyemezamirimo waryo kugirango bakomeze gucururiza ku bibanza byaryo.
Bamwe muri bo baganiriye na Bplus TV, batangaje ko mu gihe cy'imyaka isaga 7 baricururizamo bishyuraga mu byiciro mu gihe cy'ukwezi aho hari abatangaga 6,000 Frw abandi bagatanga 8,000 Frw bitewe n'icyo umucuruzi acuruza none kuri ubu babwiwe ko mu ntangiriro z'ukwezi kwa Ukwakira uyu mwaka wa 2024, ibyemezo bizatangira gushyirwa mu bikorwa.
Ubundi iri soko batangiye kurikoreramo nyuma yo gukurwa mu ryo bari basanzwe bakoreramo rya Karugira, Babwiwe ko rigiye gutunganywa nyuma bakongera kurikoreramo none imyaka irasaga 10 baritegereje ntagisubizo.
Umwe utifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya ahagaragara kubwo umutekano we yabwiye Bplus TV ati" Ubwo twabwirwaga ko hurijwe ibiciro yaba jye kimwe na bagenzi banjye twahise dutekereza aho ubuzima bwacu bugiye kwerekeza bitewe nuko badutunguye ntibaduteguje ndetse ko byatugora guhita tubona ayo mafaranga cyane ko imikorere isa nk'iyanze".
Undi ati" Birasa nkaho amazi atakiri yayandi kubera ko ayo twishyuzwaga yatumbagijwe agezwa ku 15,000 Frw na 20,000 Frw avanwe ku 6,000 Frw na 8,000 Frw".
Aba bacuruzi kandi bavuga ko uretse kuva mu isoko bakajya mu buzunguzayi ntayandi mahitamo bitewe nuko ayo binjiza ku kwezi ahabanye n'ayo bishyuzwa".
Hari abandi batangaje ko ibi bazo byose byavutse nyuma yuko bakuwe mu isoko rya Karugira ryafunzwe imiryango ubwo bari bagiye kuryubaka mu buryo bugezweho bityo bakaba basaba Leta kwegera uyu rwiyemezamirimo cyangwa bakubaka isoko rimaze imyaka 10 ritubakwa akaba ariho berekeza".
Rwiyemezamirimo w'iri soko rya Gikondo "Mini Market Kigarama" witwa Evode Nzaramba ntajya kure y'ibivugwa n'aba baturage bitewe n'impamvu nawe zitamuturutseho nkuko yabitangarije umunyamakuru wa Bplus TV ku murongo wa telefoni ndetse anahamya ko mu kwezi gutaha kwa Ukwakira bizatangira kubahirizwa.
Agira ati " Bariya bacuruzi ntibanyurwa bitewe n'igihe tumaze tubafasha, 4,000 Frw cyangwa 6,000 Frw yari menshi?, Nibyo guhera mu kwezi gutaha bazatangira kwishyura 15,000 Frw bitewe n'impinduka z'imiterere y'isoko".
Akomeza ati" Hari ibyo Umujyi wa Kigali wansabye gukora bityo rero ntibakwiye kumfata nk'umwanzi".
Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali agaruka kuri iki kibazo ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa Bplus Tv ko rwiyemezamirimo aba afite uburenganzira bwo kwishyuza amafaranga ashaka bitewe n'impamvu ze bwite cyakora anavuga ko ubuyobozi bugiye kumwegera bukareba niba yari yabanje guteguza abo bacuruzi.
Ati" Rwiyemezamirimo afite uburenganzira bwo kwishyuza amafaranga ashaka bitewe n'impamvu ze bwite cyakora tugiye kuganira nawe turebe niba yari yabanje kubateguza ndetse tunasuzumire hamwe icyatuma imikorere yabo irushaho kuba myiza.
Nihagira andi makuru mashya atangazwa kuri iri soko BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.