Nyanza: Umukobwa yasanzwe mu giti yapfuye bikekwa ko yari atwite

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-25 13:09:56 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2024, Nibwo umukobwa w’imyaka 20 wo mu Mudugudu wa Bweru, mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyanza, yasanzwe mu giti yapfuye bikekwa ko yiyahuye biturutse ku nda yatewe n'umusore.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace nyakwigendera witwa Mukansengimana Pereth, babwiye BTN TV ko iyi nkuru mbi yamenyekanye ubwo yasangwaga mu kiziriko anagana gusa ariko ngo mbere yari yabanje kunywa umuti wica udukoko(rocket).

Bati" Twababajwe cyane n'uyu mwana kuko ntiyakundaga kuvuga. Ubwo rero amakuru ye yamenyekanye nyuma yo gusangwa anagana mu kiziriko yapfuye".

Aba baturage biganjemo ab'igitsinagore bavuga ko babajwe n'iyi nkuru y'akababaro ndetse n'umwanzuro ugayitse nyakwigendera ashobora kuba yafashe, bakomeje babwira umunyamakuru wa BTN ko yabanje guhamagara mukuru we wo kwa nyina wabo ngo afite ibibazo amubwira ko atazi niba azabikira bijyanye n'umuhungu wamuteye inda, nyuma bashatse kuyikuramo biranga bikaba bikekwa ko icyo aricyo cyamuteye kwiyahura.

Umunyamakuru wa BTN ubwo yatunganyaga inkuru yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio ku murongo wa telefoni ntibyamukundira.

Umurambo wa nyakwigendera washyinguwe kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri, wahise ujyanywa ku bitaro by’Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma mu gihe iperereza kuri uru rupfu ryahise ritangira.



Abaturaage babajwe cyane n'urupfu rwa nyakwigendera



Se wa nyakwigendera yatangarije BTN TV ko yababajwe anagana 
Mahoro Samson/BTN TV

Related Post