Mu Rwanda Hatangiye ingamba n'iperereza ku ndwara ya Marburg ifata nka Ebola

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-27 14:21:37 Ubuzima

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nzeri 2024, Nibwo Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yatangaje ko mu Rwanda habonetse abarwayi bafite ibimenyetso by’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Mu itangazo yashyize hanze, Minisante yavuze ko hashyizweho ingamba zo kuyirinda no kuyikumira mu bitaro no mu bigo nderabuzima bitandukanye mu gihe hari gukorwa iperereza rigamije kumenya inkomoko y’iyi ndwara.

Itangazo rigira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga. Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Minisante yatangaje ko uwo ari we wese wagaragaza ibimenyetso byayo ari byo kugira umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi, cyangwa kuribwa mu nda, yahamagara Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kuri nimero 114 cyangwa akegera ivuriro rimwegereye.

Bati “Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi iki kibazo kandi irakomeza kubagezaho amakuru ajyanye n’iyi ndwara. Abaturage barasabwa gukomeza imirimo yabo birinda kandi bakaza ingamba z’isuku.”

Related Post