Abantu Batandatu banduye icyorezo cya Marburg mu Rwanda bitabye Imana

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-28 19:35:32 Ubuzima

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, Nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje ko abantu batandatu mu Rwanda bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg, mu gihe hari abandi 20 bamaze kucyandura.

Minisitiri Nsanzimana mu butumwa yashyize ahagaragara yifashishije amashusho, yagize ati “Mu Rwanda hamaze kugaragara icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Turabarura abantu 20 barwaye ndetse hari na batandatu imaze guhitana.”

Yasobanuye ko umubare munini w’abarwaye iyi ndwara n’abo yishe wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe, amenyesha Abanyarwanda ko Minisiteri y’Ubuzima iri gukorana n’izindi nzego za Leta n’abafatanyabikorwa biri gukorana mu gushakisha abahuye n’aba barwanyi n’abapfuye.

Kuri uyu wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, isobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi ndwara, hanashyirwaho ingamba zo kuyikumira.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.

MINISANTE ivuga ko uwahuye n’uwarwaye iyi ndwara, bamushakira aho akurikiranirwa hari abaganga, kugira ngo barebe ko atagaragaza ibimenyetso, yanabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.

MINISANTE isaba abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.

Abantu kandi bagirwa inama yo gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka Sanitizer, n’ibindi.

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’abahitanywe n’iki cyorezo, ibizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi.

Related Post