Gasabo: Umusaza w'imyaka 60 yasanzwe mu gishanga yarindaga yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-30 17:21:47 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, Nibwo abahinzi basanze umurambo w'umusaza mu gishanga cy'Urugarama yarindaga giherereye mu Mudugudu w'Urugarama, mu Kagari ka Gacuriro, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bikekwa ko ari umuvu w'amazi wamutembanye ubwo imvura yagwaga mu ijoro ryakeye ryo ku cyumweru.

Bamwe mu baturage barimo abahinzi bahinga muri iki gishanga cy'Urugarama gisanzwe gikoreramo Koperative ya KOABIGA, batangarije Bplus TV ko iyi nkuru y'incamugongo yamenyekanye ubwo abaturage banyuraga muri iki gishanga berekeza hakurya yaho mu Kagari ka Murama, hanyuma umwe muri bo agahita ahuruza abandi bakitabaza inzego z'ubuyobozi zirimo iz'umutekano n'iza KOABIGA.

Umusore witwa Mugisha Innocent uri mubateruye umurambo wa nyakwigendera uri mu kigero cy'imyaka 60, yabwiye Bplus TV ko bamusanze ari mu murima hafi y'umurwanyasuri ucamo umuvu w'amazi menshi cyane cyane mu gihe cy'imvura bityo bigatuma bakeka ko yawuguyemo bitewe nuko amatwi ye yarimo ibyatsi n'indi myanda.

Yagize ati" Umusaza wacu twababajwe cyane no kumusanga aryamye hano yapfuye kandi ejo twaramubonaga ari muzima. Ashobora kuba yatwawe n'umuvu w'amazi bitewe nuko ubwo twateruraga umurambo tuwujyana mu mbangukiragutabara twasanze ibyatsi n'imyanda ndetse n'ibyondo bimuri mu matwi no ku bice bitandukanye byo ku mubiri".

Abandi bahinzi bari basanzwe bakorana muri icyo gishanga bakomeje babwira umunyamakuru wa Bplus TV ko ashobora kuba yaragerageje kwambuka nijoro imvura ihise noneho akanyerera ku biti bambukiraho bikamunanira agahita agwamo cyane ko yakundaga kuganzwa n'inzoga kandi yerekezaga kuri hangari y'imyaka nkuko bitangazwa n'umusore utifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya ahagaragara kubwo umutekano we.

Agira ati" Ntawabihamya ko yatwawe n'umuvu kubera kunanirwa kwambuka kubera inzoga nkuko ahora yasinze. Ashobora kuba yagerageje kwambuka kuri ibi biti binyerera bikamunanira kubera agatege gake.yakundaga gusinda gusa Imana imuhe iruhuko ridashira".

Didier Afadhali Gakuba, Perezida wa Koperative KOABIGA ikorera muri iki gishanga nyakwigendera yapfiriyemo ku murongo wa telefoni yahamirije iby'iyi nkuru Bplus TV ndetse anavuga ko abanyamuryango bayo bari bukore ibishoboka byose umuryango wa nyakwigendera ugafashwa kumushyingura ndetse ugafatwa mu mugongo.

Ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayamenye ubwo abanyanuryango baduhuruzaga natwe duhita twitabaza inzego z'umutekano zirimo Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi. Nk'abanyamuryango ba Koperative KOABIGA turakora ibishoboka byose umuryango wa nyakwigendera tuwufashe aherekezwe neza kandi tunaboneraho kuwihanganisha ndetse n'inshuti n'abahinzi bakoranaga nawe buri munsi".

Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha polisi y'u Rwanda ntibyamukundira kuko inshuro zitandukanye yahamagaye umuvugizi wayo mu Mujyi wa Kigali ntiyitafashe telefoni.

Umunyamakuru yavuye muri iki gishanga umurambo wajyanywe na polisi ndetse RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.

Abaturage babonye umurambo wa nyakwigendera




Elias Dushimimana/BTN&Bplus TV i Kigali

Related Post