Kuva Minisiteri y’Ubuzima yatangira gutangaza ko mu Rwanda habonetse icyorezo cya Marburg ku wa 27 Nzeri 2024, binyuze mu bipimo by’abantu byafashwe bikajya gusuzumirwa muri Laboratwari y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC imibare y'abacyanduye n'abo cyishe yakomeje kwiyongera.
Ku wa 30 Nzeri 2024, Nibwo Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda( MINISANTE) yatangaje ko handuye umuntu umwe mushya, ndetse icyorezo cya Marburg gihitana undi umwe bituma abamaze guhitanwa nacyo baba 9.
Abanduye Marburg bose bahise batangira kwitabwaho ndetse hatangira gushakishwa abandi barenga 300 bahuye na bo, gusa muri bo abagera kuri 70% bibasiwe cyane ni abakora mu mwuga w’ubuvuzi.
Hagaragajwe uturere Turindwi muri 30 tugize Igihugu turi mu Ntara zitandukanye twagararagayemo abarwayi ba Marburg ari two Gasabo, Gatsibo, Kamonyi, Kicukiro, Nyagatare, Nyarugenge na Rubavu nkuko ImvahoNshya ibitangaza.
Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), n’abandi bafatanyabikorwa bari gukorana mu rwego rwo gushaka umuti w’icyorezo cya Marburg ariko kugeza ubu nta muti nta n’urukingo biraboneka, ariko umuntu ugize ibimenyetso asabwa kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo bimurinde ibyago byo guhitanwa nacyo.
Inzego z’ubuzima ziitangaza ko iyi ndwara ushobora kuyandura binyuze mu maraso cyangwa amatembabuzi y’uwanduye, gukora ku kintu cyakozweho n’umuntu wanduye, guhura n’inyamanswa zanduye cyangwa zishwe n’iy’indwara no gukora ku muntu wishwe nayo.
Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo kubabara umutwe bikabije, kugira umuriro mwinshi, kubabara mu ngingo, kubabara imitsi, gucibwamo no kuruka ndetse iyo iyi virusi iyo irenze umuntu ashobora kuva amaraso ahari umwennge hose.
Minisiteri y’ubuzima imenyesha abatura Rwanda bose kutagira ubwoba ngo bahagarike ibikorwa byabo.
Gusa ko bagomba gukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, harimo gukaraba intoki kenshi.
Mu gihe ugize ibimenyetso cyangwa ukaba hari aho yahuriye n’uwanduye akwiriye kugana ivuriro cyangwa ugahamagara umurongo utishyurwa akoresheje Nimero ya 114.