Abamaze kwicwa na Marburg mu Rwanda bageze kuri 11

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-10-03 06:55:13 Ubuzima

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ukwakira 2024, Nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umubare w’abantu bamaze kwandura virusi ya Marburg wageze kuri 36 naho abamaze kwicwa nayo ari 11 nkuko bigaragara ku rubuga rwayo rwa X.

Kugeza ubu abamaze kwandura biyongereyeho 7 bituma bose hamwe baba 36, abarimo kuvurwa ni 25 naho abamaze guhitanwa nayo hiyongereyeho 1 baba 11.

Ku wa 27 Nzeri 2024 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi ndwara yabonetse mu Rwanda, isobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi ndwara, hanashyirwaho ingamba zo kuyikumira.

Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye. Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko idakwirakwira binyuze mu mwuka.

MINISANTE ivuga ko uwahuye n’uwarwaye iyi ndwara, bamushakira aho akurikiranirwa hari abaganga, kugira ngo barebe ko atagaragaza ibimenyetso, yanabigaragaza agahabwa ubuvuzi bukwiriye.

MINISANTE isaba abaturage kudakuka umutima no kubahiriza ingamba zo guhangana n’iki cyorezo, cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg.

Related Post