Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko rw'akazi i Paris mu Bufaransa, aho bitabiriye Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie(OIF).
Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa", izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, hagati ya tariki 4-5 Ukwakira 2024 ikazabera ahitwa Villers-Cotterêts.
Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ukwakira 2024, biteganyijwe ko bari bwitabira isangira riyoborwa na Perezida w'Ubufaransa, Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée Palace.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho, abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF yabanjirijwe n’iyahuje Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, yateranye kuri uyu wa Kane. Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe. Abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025.
OIF ni umuryango watangijwe muri Werurwe 1970, u Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970. Inama nkuru ya OIF iterana rimwe mu myaka ibiri.
Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu birindwi byiyunze n’ibihugu 27 by’indorerezi.
Villers-Cotterêts iberamo iyi nama, ni umujyi uherereye mu bilometero 80 mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Paris, ari na ho mu 1539 hemerejwe ko Igifaransa kiba ururimi rw'ubutegetsi mu Bufaransa gisimbuye Ikilatini.